Itangiriro 18
18
Imana yongera gusezeranya yuko Sara azabyara umuhungu
1Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w'ihema rye ku manywa y'ihangu, 2#Heb 13.2 yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w'ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi 3aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe, 4ahubwo bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y'igiti, 5kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari, mubone kugenda ubwo muje ku mugaragu wanyu.”
Baramusubiza bati “Ubigenze uko uvuze.”
6Aburahamu arihuta yinjira mu ihema, asanga Sara aramubwira ati “Tunganya vuba indengo n'umucagate by'amafu meza, uvugemo imitsima.” 7Aburahamu arirukanka ajya mu bushyo, azana ikimasa cyoroshye cyiza agiha umusongozi we, arihuta aragiteka. 8Yenda amavuta n'amata n'inyama z'icyo kimasa yatetse abishyira imbere yabo, abahagarara iruhande munsi ya cya giti bararya.
9Baramubaza bati “Sara umugore wawe ari he?”
Arabasubiza ati “Ari mu ihema.”
10 #
Rom 9.9
Undi aramubwira ati “Iki gihe cy'umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.”
Sara abyumva ari mu muryango w'ihema uri inyuma ye. 11Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y'abakobwa. 12#1 Pet 3.6 Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”
13Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’ 14#Luka 1.37 Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy'umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”
15Maze Sara arahakana ati “Sinsetse”, kuko yatinyaga.
Aramusubiza ati “Oya, urasetse.”
Imana ibwira Aburahamu ko igiye kurimbura i Sodomu
16Abo bagabo barahaguruka baragenda, berekeza amaso i Sodomu, Aburahamu arabaherekeza. 17Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora? 18Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw'ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we. 19Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”
20Uwiteka aravuga ati “Ubwo gutaka kw'abarega i Sodomu n'i Gomora ari kwinshi, ibyaha byaho bigakabya cyane, 21ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw'abaharega kwangezeho, kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.”
22Abo bagabo barahindukira, bava aho bagenda berekeje i Sodomu, Aburahamu agihagaze imbere y'Uwiteka.
Aburahamu asabira i Sodomu
23Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n'abanyabyaha? 24Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari? 25Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n'abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n'abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w'abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.”
26Uwiteka aramusubiza ati “Nimbona i Sodomu abakiranutsi mirongo itanu bari muri uwo mudugudu, nzahababarira hose ku bwabo.”
27Aburahamu arongera aramubwira ati “Mpangaye kuvugana n'umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n'ivu gusa. 28Ahari ku bakiranutsi mirongo itanu hazaburaho batanu, uzarimbura umudugudu wose, kuko habuzeho batanu?”
Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo ine na batanu.”
29Arongera aramubwira ati “Ahari hazabonekamo mirongo ine.”
Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo mirongo ine.”
30Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, nanjye ndavuga. Ahari hazabonekamo mirongo itatu.”
Aramusubiza ati “Sinzawurimbura nimbonayo mirongo itatu.”
31Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n'umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.”
Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo makumyabiri.”
32Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.”
Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw'abo cumi.” 33Uwiteka arigendera, amaze kuvugana na Aburahamu, Aburahamu asubira iwe.
Айни замон обунашуда:
Itangiriro 18: BYSB
Лаҳзаҳои махсус
Паҳн кунед
Нусха
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.