Mariko 15

15
Yezu ari imbere ya Pilato
(Mt 27.11–26; Lk 23.1–25; Yh 18.28—19.16)
1Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato#15.1 Pilato: Ponsiyo Pilato yari Umunyaroma wategekeraga umwami w’i Roma muri Yudeya. Ni we wenyine wari ufite ububasha bwo gutanga umuntu ngo apfe.. 2Nuko Pilato aramubaza ati «Mbese uri umwami w’Abayahudi?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye.» 3Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. 4Pilato arongera aramubaza ati «Nta cyo usubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose?» 5Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane.
6Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye. 7Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Barabasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo. 8Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. 9Pilato arababaza ati «Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?» 10Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. 11Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekurira Barabasi. 12Pilato arongera arababaza ati «Maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?» 13Bo rero batera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» 14Pilato arababaza ati «Ikibi yakoze ni ikihe?» Bo rero barushaho gutera hejuru bati «Mubambe ku musaraba!» 15Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba.
Yezu atamirizwa amahwa
(Mt 27.27–31; Yh 19.2–3)
16Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombaniro ryose. 17Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. 18Nuko batangira kumushungera bavuga bati «Turakuramya, Mwami w’Abayahudi!» 19Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. 20Bamaze kumukwena batyo, bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera, bajya kumubamba.
Ibambwa rya Yezu
(Mt 27.33–44; Lk 23.36–43; Yh 19.16–24)
21Mu nzira, bafatirana Simoni w’i Sireni, se wa Alegisanderi na Rufusi#15.21 se wa Alegisanderi na Rufusi: abo bahungu bombi ba Simoni w’i Sireni bahindutse abakristu. Ari Mariko, ari n’abo yandikiraga, bose bari babazi., wiviraga mu murima, ngo amutwaze umusaraba. 22Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga. 23Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. 24Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye icyo buri wese yegukana. 25Bamubambye ari ku isaha ya gatatu. 26Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Umwami w’Abayahudi». 27Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. (28 #15.28 ( . . . ) ahari aha ngaha hakuzurishwa aya magambo: nuko ryuzuzwa rityo iri jambo ry’Ibyanditswe ngo «Yashyizwe mu cyiciro kimwe n’abagira nabi», (Iz.53.12).) 29Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo «Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana maze ukongera ukayubaka mu minsi itatu, 30ikize ubwawe, wimanure ku musaraba!» 31Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo «Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe! 32Kristu, Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubu ngubu, kugira ngo tubone maze twemere!» Ndetse n’abari babambanywe na we, na bo baramutukaga.
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45–56; Lk 23.44–48; Yh 19.28–30)
33Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. 34Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati «Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?» bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?» 35Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Dore aratabaza Eliya!» 36Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura#15.36 divayi irura: uwo musirikare yagize impuhwe, ajya kuzanira Yezu ikinyobwa abasirikare b’Abanyaroma b’icyo gihe banywaga., maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati «Nimureke turebe niba Eliya aza kumumanura.» 37Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca.
38Maze umubambiko#15.38 umubambiko . . . utanyukamo kabiri: ibyo birasobanura ko kuva ubwo, ibitambo byose n’iyobokamana byo mu Isezerano rya kera birangiye. Bisimbuwe n’Igitambo kimwe rukumbi cya Yezu ku musaraba n’Inkuru Nziza yazaniye abantu. wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. 39Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!» 40Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yoze, na Salome, 41bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu Galileya. Bari kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.
Ihambwa rya Yezu
(Mt 27.57–61; Lk 23.49–56; Yh 19.38–42)
42Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, 43Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. 44Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hashize igihe apfuye. 45Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerera Yozefu kujyana umurambo. 46Yozefu, ngo amare kugura umwenda, amanura umurambo wa Yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. 47Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize.

നിലവിൽ തിരഞ്ഞെടുത്തിരിക്കുന്നു:

Mariko 15: KBNT

ഹൈലൈറ്റ് ചെയ്യുക

പങ്ക് വെക്കു

പകർത്തുക

None

നിങ്ങളുടെ എല്ലാ ഉപകരണങ്ങളിലും ഹൈലൈറ്റുകൾ സംരക്ഷിക്കാൻ ആഗ്രഹിക്കുന്നുണ്ടോ? സൈൻ അപ്പ് ചെയ്യുക അല്ലെങ്കിൽ സൈൻ ഇൻ ചെയ്യുക