Luka 24
24
Imva irimo ubusa; Ubutumwa bw’umumalayika
(Mt 28.1–8; Mk 16.1–8; Yh 20.1–2)
1Ku wa mbere ukurikira isabato, mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye. 2Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. 3Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu. 4Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabo#24.4 abagabo babiri: abagore bazamenya nyuma ko abo bagabo ari abamalayika (24.23). babiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana. 5Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso; ba bagabo ni ko kubabwira bati «Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? 6Ntari hano, ahubwo yazutse. Nimwibuke uko yababwiye akiri mu Galileya, 7ngo ’Umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu.’» 8Nuko abagore bibuka ayo magambo ye.
Intumwa zanga kwemera ibyo abagore bazibwiye
(Mt 28.10; Mk 16.10–11; Yh 20.3–10)
9Bavuye ku mva, bajya kubitekerereza ba Cumi n’umwe n’abandi bose. 10Hari Mariya Madalena, na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo, ni ko babwiraga intumwa. 11Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera.
12Nyamara Petero#24.12 Petero: umurongo wa 24 uradusobanurira neza ko atari Petero wenyine wirutse ajya ku mva ya Yezu. we arahaguruka, yiruka ajya ku mva. Yunamye, abona udutambaro twonyine. Nuko asubira imuhira, atangazwa cyane n’ibyari byabaye.
Abigishwa bajyaga Emawusi
13Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. 14Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. 15Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. 16Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya#24.16 ntibamumenya: Yezu ntiyaretse bahita bamumenya ako kanya, ahubwo yabanje kubasobanurira ibimwerekeyeho byo mu Byanditswe bitagatifu, maze abategurira atyo kuza kumwemera..
17Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. 18Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi, aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» 19Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. 20Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. 21Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. 22Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, 23maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima. 24Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.»
25Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! 26None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» 27Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira ibimwerekeyeho biri mu Bitabo bitagatifu.
28Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. 29Ariko bo baramwinginga bati «Gumana#24.29 Gumana natwe: ntawashidikanya ko bari bageze imuhira iwabo, maze bagashaka gucumbikira uwo mugenzi w’agatangaza. natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu.» Nuko arinjira, kugira ngo agumane na bo. 30Igihe rero yari ku meza hamwe na bo, afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza#24.30 arawubahereza: Luka arasubizamo za nshinga uko ari enye bakunda gukoresha iyo badutekerereza iremwa ry’Ukaristiya: gufata umugati, gushimira, kuwumanyura, guhereza . . . Ntawakwemeza ko Yezu yongeye gukorana n’abo bagenzi bombi isangira ry’Ukaristiya, ahubwo icyo Luka yashatse kudusobanurira, ni uko igihe cyose duteze amatwi Ijambo ry’Imana kandi tugasangira Ukaristiya, koko Yezu aba ari hagati yacu.. 31Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Hanyuma agira atya arazimira, ntibongera kumubona. 32Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe!»
33Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba Cumi n’umwe bateranye, bari kumwe na bagenzi babo bandi, 34bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!» 35Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati.
Yezu abonekera ba Cumi n’umwe
36Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 37Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. 38Nuko arababwira ati «Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? 39Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» 40Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. 41Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» 42Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; 43aracyakira, akirira imbere yabo.
44Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ’Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» 45Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. 46Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, 47kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 48Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya. 49Jyeweho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye. Mwebwe rero, nimube mugumye mu murwa kugeza igihe muzasenderezwa imbaraga zivuye mu ijuru.»
Yezu ajyanwa mu ijuru
50Hanyuma abajyana ahagana i Betaniya, maze arambura amaboko abaha umugisha. 51Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru. 52Bamaze kumupfukamira, bagarukana ibyishimo byinshi i Yeruzalemu. 53Nuko bagahora mu Ngoro basingiza Imana.
നിലവിൽ തിരഞ്ഞെടുത്തിരിക്കുന്നു:
Luka 24: KBNT
ഹൈലൈറ്റ് ചെയ്യുക
പങ്ക് വെക്കു
പകർത്തുക
നിങ്ങളുടെ എല്ലാ ഉപകരണങ്ങളിലും ഹൈലൈറ്റുകൾ സംരക്ഷിക്കാൻ ആഗ്രഹിക്കുന്നുണ്ടോ? സൈൻ അപ്പ് ചെയ്യുക അല്ലെങ്കിൽ സൈൻ ഇൻ ചെയ്യുക
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.