Logo YouVersion
Îcone de recherche

Petero, iya 1 5

5
Abayobozi b’ubushyo bw’Imana
1Noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa. 2Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka; mukabyemera atari ukwishakira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi. 3Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza; 4maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.
Nimukomere mu kwemera
5Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»#5.5 ikabagirira ubuntu: reba Imigani 3,34. 6Nimwicishe bugufi rero mu nsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru. 7Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho.
8Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconshomera. 9Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n’abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite na bo bene iyo mibabaro.
10Nyamara nimumara kubabazwa igihe kigufiya, Imana nyir’ubuntu bwose, Yo yabahamagariye ikuzo rihoraho muri Kristu, izabasubiza imbaraga, ibatere inkunga, ibakomeze kandi ibagire indatsimburwa. 11Niharirwe ububasha, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!
Gusezera
12Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho. 13Imbaga y’abatowe iri i Babiloni#5.13 Babiloni: abakristu ba mbere bakundaga kwita batyo umugi wa Roma, kubera ingeso mbi z’abaturage bawo. irabaramutsa, kimwe na Mariko umwana wanjye. 14Nimuramukanye mu muhoberano wa kivandimwe. Abari muri Kristu mwese, nimugire amahoro!

Sélection en cours:

Petero, iya 1 5: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi