Petero, iya 1 4
4
Nimuzibukire imigenzereze ya kera
1Nuko rero, ubwo Kristu yababaye mu mubiri, icyo gitekerezo abe ari cyo namwe mwishingikirizaho; kuko uwababaye mu mubiri, aba atandukanye n’icyaha 2kugira ngo abeho adakurikije irari ry’abantu, ahubwo agakora icyo Imana ishaka, igihe cyose ashigaje kubaho mu mubiri. 3Koko rero, igihe cyahise cyari kibahagije kugira ngo mukore ibyo abatemera Kristu bifuza, mubeho mu ngeso mbi, mu byifuzo bibi, mu businzi, mu irari ryo kurya no kunywa no mu mihango igayitse y’ibigirwamana. 4Bityo, batangazwa no kubona mutakirukanka nka bo inyuma y’izo ngeso mbi zose, maze bakabatuka. 5Nyamara bazabyibarizwa n’Imana, Yo yiteguye gucira imanza abazima n’abapfuye. 6Ni cyo cyatumye Inkuru Nziza yamamazwa ndetse no mu bapfuye, kugira ngo nibamara gucirwa urubanza rw’abantu ku mubiri, bazashobore kubana n’Imana babikesheje Roho Mutagatifu.
Nimugenze nk’abagabuzi beza b’ingabire z’Imana
7Nyamara iherezo rya byose riregereje. Murabe rero abashishozi n’abizige, kugira ngo muhugukire gusenga. 8Mbere ya byose ariko, mugirirane iteka urukundo nyarwo, kuko urukundo rubabarira ibyaha bitabarika.
9Mujye mucumbikirana mu ngo zanyu nta kwinuba, 10mufashanye#4.10 mufashanye: buri muntu Roho Mutagatifu amuha ingabire, ituma abasha kugirira akamaro abavandimwe be, akurikije na none ubutorwe bwe n’ubushobozi bwe bwite. Mugereranye na Rom 12,6–8; 1 Kor 12,4–11. Ingero Petero atanga ziragusha ku nyigisho no kwitangira abakene. buri wese akurikije ingabire yahawe, mbese mube nk’abagabuzi beza b’ingabire zinyuranye z’Imana. 11Nihagira uterura kuvuga, abigire nk’aho yigisha amagambo y’Imana; nihagira ukora umurimo uyu n’uyu, bibe nk’aho akoreshwa n’imbaraga ahawe n’Imana, kugira ngo Imana isingizwe ku buryo bwuzuye, ku bwa Yezu Kristu, We ukwiriye ikuzo n’ububasha uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen!
Mwishimire gusangira imibabaro na Kristu
12Nkoramutima zanjye, ntimutangazwe no kuba muri mu muriro w’amagorwa, nk’aho ari ikintu kidasanzwe kibagwiririye, 13ahubwo mwishimire uruhare mufite ku bubabare bwa Kristu, kugira ngo muzasabagizwe n’ibyishimo igihe ikuzo rye rizisesurira. 14Muzishime nibabatuka babaziza izina rya Kristu, kuko Roho nyir’ikuzo, ari na we Roho w’Imana, azaba ari kumwe namwe. 15Ntihakagire n’umwe muri mwe uhorwa ko ari umwicanyi, umujura cyangwa umugiranabi, cyangwa se ngo azire ko yivanze mu by’abandi. 16Nihagira uhorwa ko ari umukristu, ntibikamutere isoni, ahubwo ajye akuza Imana ku mpamvu y’iryo zina. 17Koko igihe kirageze cy’uko urubanza rutangira, kandi rugahera ku muryango w’Imana. Ruramutse se ari twe rutangiriyeho, amaherezo yazaba ayahe ku banze kwemera Inkuru Nziza y’Imana? 18Niba se byaranditswe ngo «Intungane ikizwa biruhanyije»#4.18 biruhanyije: reba Imigani 11,31., hazacura iki ku mugome n’umunyabyaha?
19Bityo rero, abababara bazira ugushaka kw’Imana, nibaragize amagara yabo Umuremyi w’indahemuka, bakomeza gukora ibyiza.
Sélection en cours:
Petero, iya 1 4: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.