YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 11

11
1Ukwemera#11.1 Ukwemera: ni ishingiro ry’ibyo twizeye Imana yasezeranye, kukaba n’icyemezo cy’ibitagaragara twahishuriwe na Kristu. Ni uburyo bwo kumenya by’ukuri ibyiza by’umukiro Kristu yatuzaniye. ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. 2Ukwemera ni ko kwahesheje abakera#11.2 abakera: umwanditsi arasobanurira Abahebureyi bari bamaze gucika intege kubera ibitotezo, ko icyo ukwemera kurangamiye cyane cyane ari ibyiza bitagaragara byo mu gihe kizaza. Arasubiza amaso inyuma, maze abantu bakomeye bose bo mu Isezerano rya kera, akaberekanaho urugero rwiza rw’ukwemera baduhaye. Ibyo wabisanga cyane cyane muri ibi bitabo: Intangiriro, Iyimukamisiri, Yozuwe, Abacamanza. gushimwa n’Imana.
3Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ko ibigaragara bikomoka ku bitagaragara.
4Ukwemera kwatumye Abeli ahereza Imana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose, aracyavuga na n’ubu.
5Ukwemera kwatumye Henoki ajyanwa, maze ahonoka urupfu, akaba rero nta wongeye kumubona, kuko Imana yamwijyaniye; koko mbere y’uko ajyanwa yari yaragaragaweho ko yanogeye Imana. 6Nuko rero nta we ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka.
7Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.
8Ukwemera kwatumye Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari agiye guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya. 9Ukwemera kwatumye atura nk’umushyitsi mu gihugu yasezeranijwe, acumbika mu ihema, hamwe na Izaki na Yakobo, ari bo basangiye amasezerano. 10Abrahamu uwo yari ategereje umurwa wubatse ku kibanza gikomeye, watekerejwe kandi ukubakwa n’Imana ubwayo.
11Ukwemera kwatumye na Sara, wari ugeze mu zabukuru, ahabwa ubushobozi bwo gusama inda, kuko yari yizeye ubudahemuka bw’Uwabagiriye amasezerano. 12Ni na yo mpamvu umuntu umwe, ndetse wari wegereje urupfu yakomotsweho n’imbaga ingana n’inyenyeri zo mu kirere kandi itabarika nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.
13Abo bose bapfanye ukwemera, na none bataragera ku byiza basezeranijwe, ariko basa n’ababirabukwa, babiramukiriza kure, bahamya ko ari abagenzi n’abashyitsi kuri iyi si. 14Abavuga batyo baragaragaza rwose ko bari mu gushakashaka igihugu cy’iwabo nyakuri; 15kuko iyo baza kuba bakumbuye icyo baturutsemo, bari bagifite umwanya uhagije wo gusubirayo. 16Mu by’ukuri bari barangamiye ikindi gihugu cyiza, ari cyo iwabo ho mu ijuru. Ni na yo mpamvu Imana itagira ipfunwe ryo kwitwa Imana yabo, kuko ari Yo yabateguriye umurwa.
17Ukwemera kwatumye, mu gihe cy’igeragezwa, Abrahamu atura Izaki ho igitambo; atura umwana we w’ikinege, kandi yari yarahawe amasezerano, 18abwirwa ati «Izaki ni we uzaguhesha urubyaro ruzakwitirirwa.» 19Yiyemezaga ko Imana ishobora no kuzura uwapfuye, bituma asubizwa umwana we, biba n’amarenga y’ibizaza.
20Ukwemera kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha uzabafasha mu gihe kizaza. 21Ukwemera kwatumye Yakobo, igihe yari agiye gupfa, aha umugisha buri muhungu wa Yozefu, nuko apfukama yishingikirije inkoni ye. 22Ukwemera kwatumye Yozefu wendaga gupfa atangaza imitahukire y’abana ba Israheli, kandi agena n’uko bazagenzereza amagufa ye.
23Ukwemera kwatumye Musa, amaze kuvuka, ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu yose, kuko bari banyuzwe n’uburanga bwe, ntibatinya guca ku itegeko ry’umwami. 24Ukwemera kwatumye Musa, aho amariye gukura, yigurutsa kwitwa umwana w’umukobwa wa Farawo, 25ahitamo kuburagizwa hamwe n’umuryango w’Imana aho kwishimishiriza mu byaha by’igihe gito. 26Yiyumvisha ko kwifatanya n’ugusuzugurwa k’umuryango watowe bitambukije kure agaciro ubukire bwose bwo mu Misiri, kuko amaso ye yari arangamiye indi ngororano. 27Ukwemera kwatumye yimuka mu Misiri ntiyakangwa n’uburakari bw’umwami, nuko ntiyahindagana amera nk’umuntu wizigiye Utaboneshwa amaso. 28Ukwemera kwatumye ahimbaza Pasika, maze asiga amaraso ku nzu z’Abayisraheli, kugira ngo Umunyacyorezo atarimbura abana b’imfura.
29Ukwemera kwabambukije Inyanja Itukura nko ku butaka bwumutse, mu gihe Abanyamisiri babiganye, bo bararohama. 30Ukwemera kwatumye inkuta zizitiye Yeriko zihirika, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi yose. 31Ukwemera kwatumye Rahabu w’ihabara atarimburwa hamwe n’ibyigomeke, kuko yakiranye amahoro intasi za Israheli.
32Mbese mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi. 33Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare, 34bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga. 35Hari n’abagore bazuriwe abana babo bari bapfuye.
Hari n’abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa, kugira ngo bazashyikire ubugingo bwisumbuye bw’abazutse. 36Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko. 37Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota; hari abatorongeye, bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa, 38— abatari bagenewe kuba ab’isi — babuyeraga ku gasi no mu misozi, bahungira mu bigugu no mu masenga y’isi.
39Abo bose, n’ubwo Imana yashimye ukwemera kwabo, ntibashoboye gushyikira iyuzuzwa ry’amasezerano; 40kuko Imana yari iduteganyirije ibyiza biruseho, ntiyashatse kubageza ku ndunduro yabyo, tutari kumwe.

Currently Selected:

Abehebureyi 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy