YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 12

12
Ukwiyumanganya mu bitubabaza
1Natwe rero, ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, 2duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. 3Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba.
4Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, 5kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; 6kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.»#12.6 umwana we bwite: Imigani 3,11–12. 7Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi Imana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? 8Niba muri abarindwabihano kandi abandi bose babihuriyeho, ubwo muri ibibyarirano, ntimuri abana b’ukuri. 9Twarezwe n’ababyeyi bacu b’umubiri kandi bitugwa neza; tuzarushaho dute rero kuyoboka Umubyeyi w’imitima yacu, ngo aduhaze ubugingo? 10Bo baducyahaga by’igihe gito, uko babyumvaga; Imana Yo ibigirira ikidufitiye akamaro, igamije kutugeza ku butungane bwayo. 11Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. 12«Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; 13kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse»#12.13 agororotse: Izayi 35,3., kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira.
Dutege amatwi ijwi ry’Imana
14Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. 15Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo maze ikanduza imbaga yose. 16Muramenye ntimukabemo inkozi y’ibibi n’imwe cyangwa umusebyamana, nka Ezawu waguranye imbehe icyubahiro cye cyo kuba imfura ya se#12.16 imfura ya se: Intangiriro 27,30–40.. 17Muzi kandi ko, hanyuma yashatse kuragwa umugisha, akabihakanirwa, akabura n’uburyo yabihindura, n’ubwo yatakambaga kandi asuka amarira!
18Ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda#12.18 umuriro uhinda: muri iyi mirongo 18–20, umwanditsi aributsa uburyo Imana yigaragarije mu mpinga y’umusozi wa Sinayi n’ukuntu Abayisraheli bari bahawe itegeko ryo kutawegera. Reba Iyimukamisiri 19,10–24. cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, 19umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo bekongera kuryumva. 20«Ntibashoboye kwihanganira iri tegeko ryababwiraga ngo ’Nihagira uwegera uyu musozi, ndetse n’ubwo ryaba ari itungo rizicishwe amabuye.» 21Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!» 22Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; 23mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro, 24mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli.
25Muririnde rero kwima amatwi Nyir’ukubabwira! Abanze kumva uwabahanuriraga hano ku isi ntibashoboye kuzibukira igihano; twebwe se tuzakitaza dute niba twirengagije Utubwirira mu ijuru? 26Ijwi rye ryahungabanyije isi kandi n’ubu aravuga ati «Hasigaye indi ncuro maze nekuzahungabanya isi yonyine, ahubwo ndetse n’ijuru.» 27Ayo magambo ngo «hasigaye indi ncuro» aratwumvisha ko ibyo bihindagurika ari ibintu byaremwe bizavanwaho, kugira ngo ibidahindagurika bihoreho iteka. 28Ubwo rero duhawe Ubwami budahindagurika, nidukomere kuri iyo ngabire, dukorere Imana ku buryo buyinogeye, mu cyubahiro n’igitinyiro, 29kuko Imana yacu ari umuriro ugurumana.

Currently Selected:

Abehebureyi 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy