YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 10

10
Igitambo kimwe rukumbi cy’ingirakamaro
1Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. 2Iyo bitaba ibyo, baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. 3Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo.
4Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. 5Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. 6Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; 7nuko ndavuga nti ’Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.»#10.7 Dawe: Zaburi 40,7–9. 8Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! 9Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.» Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. 10Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.
11Mu gihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, 12Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», 13akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.»#10.13 ibirenge bye: Zaburi 110,1. 14Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. 15Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati 16«Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi». Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. 17Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.»#10.17 ibyaha byabo: Yeremiya 31,33–34. 18Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.
Nitwikomezemo ukwemera kudacogora
19Kuri ubwo buryo, bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima, ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21Tukaba ubu dufite umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. 24Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. 25Ntitukihunze amakoraniro yacu, nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje. 26Tumenye ko, niba dukomeje gucumura tubishaka, kandi twaramenyeshejwe ukuri kose, nta gitambo kindi gisigaye cyo guhongerera ibyaha byacu; 27ahasigaye ni ugutegereza urubanza rukaze n’inkongi y’umuriro uzatsemba ibyigomeke. 28Uwagira atya akarenga ku mategeko ya Musa, nta shiti azicwa nta mbabazi, niba byemejwe n’abagabo babiri cyangwa batatu#10.28 babiri cyangwa batatu: Ivugururamategeko 17,6.. 29Bizagendekera bite rero uzaba asuzuguye Umwana w’Imana, akandavuza amaraso y’Isezerano ry’Imana yamutagatifuje, kandi agatuka Roho Nyir’ingabire? Nimwiyumvishe ukuntu igihano azaba akwiye kizarushaho kuba gikaze. 30Ntituyobewe, Uwavuze ati «Uguhora ni ukwanjye; ni jye kandi utanga ibihembo», akongera ati «Nyagasani azacira urubanza umuryango we.»#10.30 umuryango we: Ivugururamategeko 32,35–36. 31Ni akaga gakomeye kwibasirwa n’ikiganza cy’Imana Nzima.
32Nimwibuke uko mwatangiye mukimara kubona urumuri, ukuntu mwarwanye intambara ikomeye kandi ibabaje: 33rimwe mushungerwa mu bitutsi no mu bitotezo, ubundi mwifatanya n’abagirirwaga ayo marorerwa. 34Kandi koko mwasangiye ububabare n’abafunzwe, mwakirana ibyishimo isahurwa ry’ibintu byanyu, kuko mwari muzi ko mufite ubukungu bwisumbuyeho kandi buzahoraho. 35Amizero yanyu ntagacogore, azabahesha ingororano ikomeye. 36Ubu icyo mukeneye ni ubutwari buzabafasha kuzuza ugushaka kw’Imana no kuronka ibyiza mwasezeranijwe. 37Kuko «hasigaye akanya gato, ndetse gatoya cyane, maze Ugomba kuza akaza bidatinze. 38Intungane yanjye izabeshwaho n’ukwemera; nyamara niba inyuze ukwayo, ntizongera guhimbaza umutima wanjye.»#10.38 umutima wanjye: Izayi 26,20 na Habakuki 2,3–4. 39Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworama, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe.

Currently Selected:

Abehebureyi 10: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy