YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 49

49
Ubutumwa bwagenewe Abamoni
1Ubu butumwa bwagenewe Abamoni.
Uhoraho aravuga ati:
“Mbese Isiraheli nta bana igira?
Mbese ntifite abagenewe umurage?
Kuki ikigirwamana Moleki cyigaruriye intara ya Gadi?
Kuki Abamoni batuye mu mijyi yaho?
2Igihe kizagera numvikanishe ijwi ry'intambara,
nzaryumvikanisha i Raba, umurwa w'Abamoni.
Hazahinduka amatongo imidugudu yaho itwikwe,
Isiraheli izamenesha abari barayimenesheje.
3Heshiboni, boroga kuko umujyi wa Ayi urimbutse!
Baturage b'i Raba, nimurire,
nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,
nimujye mu cyunamo.
Nimubuyere hirya no hino mu mujyi,
imana yanyu Moleki ijyanywe ho umunyago,
ijyanywe ho umunyago hamwe n'abatambyi bayo n'ibyegera byayo.
4Kuki mwiratana ibibaya byanyu birumbuka?
Mwa bagome mwe, mwishingikiriza ku butunzi bwanyu,
muravuga muti: ‘Ni nde wahangara kudutera?’ ”
5Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Ngiye kubashyiraho iterabwoba ry'abaturanyi banyu bose,
buri muntu azameneshwa,
nta muntu uzaboneka wo gukoranya impunzi.
6Hanyuma Abamoni nzabasubiza amahoro.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Ubutumwa bwagenewe Abedomu
7Ubu ni ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo bwagenewe Abedomu.
Mbese i Temani ntihakirangwa abanyabwenge?
Mbese abanyabwenge baho ntibagitanga inama?
Ese ubwenge bwabo bwarayoyotse?
8Bantu b'i Dedani, nimuhunge,
nimuhindukire muhungire mu buvumo.
Ngiye guteza ibyago abakomoka kuri Ezawu,
igihe cyo kubahana kirageze.
9Mbese abajura nibaza kwiba imizabibu yanyu, nta na mike bazabasigira?
Abajura nibaza nijoro bazasahura ibyo bashaka byose.
10Nyamara ni jye ubwanjye uzanyaga abakomoka kuri Ezawu ibintu byose,
nzagaragaza aho bihisha ku buryo batazongera kwihisha.
Abana babo n'abavandimwe n'abaturanyi babo bazarimbuka,
nta n'umwe uzarokoka.
11Nimusige impfubyi zanyu nzazitaho,
abapfakazi banyu na bo bazanyizera.
12Uhoraho aravuga ati: “Abo ntari narageneye igikombe cy'igihano bakinywereyeho. None se mwebwe mwibwira ko muzakirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza. 13Ndahiye ko umurwa wanyu Bosira uzahinduka amatongo n'igiterashozi, uzahinduka urw'amenyo n'iciro ry'imigani. Imijyi yose iwukikije na yo izahinduka amatongo iteka ryose.”
14Numvise Uhoraho ambwira ati:
“Intumwa yoherejwe gutangariza amahanga iti:
‘Nimwishyire hamwe mutere Edomu,
nimuhaguruke muyirwanye.’ ”
15Uhoraho arakomeza ati:
“Wowe Edomu nzaguhindura muto mu mahanga,
bityo abantu bose bazagusuzugura.
16Iterabwoba n'ubwirasi bwawe byaragushutse,
wibera mu buvumo bwo mu bitare.
Uba mu mpinga z'imisozi,
wishyize ahirengeye nka kagoma,
nyamara nzagucisha bugufi.
17“Edomu izaba amatongo ateye ubwoba,
uzahanyura wese azatangara yumirwe,
azatangara kubera ibyago byayo byose.
18Uko Sodoma na Gomora n'imijyi ihakikije byarimbutse,
ni na ko nta muntu uzasigara muri Edomu.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
19Uhoraho aravuga ati:
“Uko intare iturumbuka mu bihuru byo kuri Yorodani,
uko iturumbuka igana mu rwuri rutoshye,
ni na ko nzamenesha Abedomu mu gihugu cyabo mu kanya gato,
nzagiha umuyobozi nzitoranyiriza.
Ni nde wakwigereranya nanjye?
Ni nde ushobora kundega?
Ni nde mushumba wampangara?”
20None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Edomu,
nimwumve ibyo yagambiriye ku batuye Temani:
koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo,
bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.
21Induru yo kurimbuka kwabo izakangaranya isi,
umuborogo wabo uzumvikana ku Nyanja Itukura.
22Dore umwanzi aje ameze nka kagoma iguruka, irambuye amababa hejuru y'umurwa wa Bosira. Icyo gihe imitima y'intwari z'Abedomu izaba nk'umutima w'umugore uribwa n'ibise.
Ubutumwa bwagenewe Damasi
23Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi.
Abatuye mu mijyi ya Hamati na Arupadi bakozwe n'isoni,
babitewe n'inkuru mbi bumvise.
Bakangaranye bameze nk'inyanja irimo umuhengeri idashobora gutuza.
24Abantu b'i Damasi bacitse intege,
barahindukiye ngo bahunge.
Bafite ubwoba bwinshi,
barashengurwa n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise.
25Bishoboka bite ko umujyi w'icyamamare watereranwa?
Wari umujyi wanezezaga!
26Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Abasore baho bazicirwa mu mayira,
ingabo zaho zose zizumirwa.
27Nzaha inkongi inkuta zizengurutse Damasi,
nzatsembesha umuriro ibigo byubatswe na Benihadadi.”
Ubutumwa bwagenewe Kedari na Hasori
28Ubu ni ubutumwa bwagenewe Abarabu b'i Kedari n'abami b'i Hasori, ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye akabatsinda. Uhoraho aravuga ati:
“Nimuhaguruke mutere Kedari,
nimutsembe abantu b'iburasirazuba.
29Amahema yabo n'amatungo yabo bizanyagwa,
imyambaro n'ibikoresho n'ingamiya byabo na byo bizanyagwa.
Abantu bazabaha induru bavuga bati:
‘Murugarijwe impande zose!’
30“Bantu b'i Hasori, nimuhunge,
nimugire bwangu muhungire mu buvumo.
Koko rero Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yabagambaniye,
yabacuriye imigambi mibi.
31Nimuhaguruke mutere igihugu kibwira ko kimerewe neza,
igihugu kitagira icyo kikanga,
ni igihugu kitaruye ibindi.
32Ingamiya zabo zizanyagwa,
amatungo yabo menshi azajyanwa ho iminyago.
Abimoza imisatsi nzabatatanyiriza mu mpande zose,
nzabateza ibyago impande zose.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
33“Umujyi wa Hasori uzaba isenga rya za nyiramuhari,
uzaba amatongo iteka ryose,
nta muntu uzahasigara.”
Ubutumwa bwagenewe Abanyelamu
34Mu ntangiriro y'ingoma ya Sedekiya umwami w'u Buyuda, Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya ubutumwa bwagenewe Abanyelamu#Abanyelamu: babayeho mu gihe Sedekiya yari umwami w'u Buyuda muri 597-587 M.K..
35Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Ngiye kuvunagura umuheto w'Abanyelamu,
wa muheto bari bishingikirijeho.
36Nzabateza imiyaga iturutse mu mpande enye z'isi,
nzabatatanyiriza impande zose,
impunzi zabo zizakwira ibihugu byose.
37Nzabatera ubwoba imbere y'abanzi babo,
nzabatera ubwoba imbere y'abashaka kubica,
nzabateza ibyago bivuye ku burakari bwanjye bukaze,
nzabakurikirana mbatsembeshe inkota.
38Nzashinga intebe yanjye muri Elamu,
nzatsemba umwami waho n'ibyegera bye.
39Nyamara igihe kizagera Elamu nyisubize amahoro.”

Currently Selected:

Yeremiya 49: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in