YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 48

48
Ubutumwa bwagenewe Abamowabu
1Ubu ni ubutumwa bw'Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli bwagenewe Abamowabu:
abaturage b'i Nebo bagushije ishyano,
koko umujyi wabo urarimbutse.
Kiriyatayimu ikozwe n'isoni irafashwe,
ikigo ntamenwa cyayo kirashenywe, kirasuzuguritse.
2Mowabu ntizongera gushimagizwa ukundi,
i Heshiboni barayigambanira bati:
“Reka tuyirimbure ye kuba igihugu.”
Nawe Madimeni uzumirwa,
inkota izagukurikirana.
3Induru zirumvikana i Horonayimu,
ni induru zivuga isenywa n'irimbuka rikomeye.
4Mowabu irarimbutse,
umuborogo w'abana bayo urumvikana.
5Abacitse ku icumu bararira bagana i Luhiti,
baramanuka i Horonayimu batakishwa n'akaga kabugarije.
6Baravuga bati:
“Nimuhunge mukize ubuzima bwanyu,
nimwibere mu butayu mumere nk'agahuru.”
7Mowabu wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe,
nawe uzajyanwa ho umunyago.
Ikigirwamana cyawe Kemoshi kizanyagwa,
kizanyagwa hamwe n'abatambyi bacyo n'ibyegera byacyo.
8Umurimbuzi azanyura muri buri mujyi,
nta mujyi n'umwe uzarokoka.
Imirambi n'ibikombe bizarimburwa.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
9Nimucukurire Mowabu imva kuko igiye kurimbuka,
imijyi yayo izahinduka amatongo n'ikidaturwa.
10Havumwe umuntu ukorana ubunebwe umurimo w'Uhoraho,
havumwe ubuza inkota ye kumena amaraso.
Kurimbuka kw'imijyi y'i Mowabu
11Mowabu yaradamaraye kuva mu buto bwayo,
ni nka divayi nziza itigeze isukwa.
Mowabu ntiyigeze ijyanwa ho umunyago,
uburyohe n'impumuro by'iyo divayi ntibyahindutse.
12Uhoraho aravuga ati: “Nyamara igihe kizagera, ubwo nzohereza abantu gusuka Mowabu nk'usuka divayi. Bazayisuka hasi ibibindi byayo babimenagure. 13Abamowabu bazaterwa isoni n'imana yabo Kemoshi, nk'uko Abisiraheli bakojejwe isoni na Beteli biringiraga.”
14Bantu b'i Mowabu, kuki muvuga muti:
“Turi intwari tumenyereye intambara”?
15Mowabu izarimburanwa n'imijyi yayo,
abasore bayo b'ingenzi bazashirira ku icumu.
Uko ni ko Umwami Uhoraho Nyiringabo avuze.
16Mowabu igiye kurimbuka,
ibyago byayo biregereje.
17Abaturanyi bayo mwese nimuyihumurize,
abazi ubwamamare bwayo mwese nimuvuge muti:
“Ububasha bw'abami bayo burashize,
imbaraga zayo zirarangiye!”
18Bantu b'i Diboni, nimuve mu mwanya w'icyubahiro,
nimumanuke mwicare mu myanda.
Koko umurimbuzi wa Mowabu araguteye,
aje kurimbura imijyi ntamenwa yanyu.
19Bantu ba Aroweri, nimuhagarare ku nzira murebe,
abagabo n'abagore bahunga nimubabaze uko bigenze.
20Mowabu yakozwe n'isoni kuko yasenyutse,
nimurire muboroge,
nimumenyeshe aba Arunoni ko Mowabu yarimbutse.
21Urubanza rwaciriwe akarere k'imirambi, ari yo mijyi ya Holoni na Yahasi na Mefāti, 22na Diboni na Nebo na Beti-Dibulatayimu, 23na Kiriyatayimu na Beti-Gamuli na Beti-Mewoni, 24na Keriyoti na Bosira n'indi imijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, iya kure n'iya hafi.
25Uhoraho aravuga ati: “Mowabu yacitse intege ntigifite imbaraga.”
Mowabu izacishwa bugufi
26Abamowabu basuzugura Uhoraho. Nimubareke basinde bigaragure mu birutsi byabo, maze bahinduke urw'amenyo. 27Mwa Bamowabu mwe, nimwibuke ko mwari mwarahinduye Abisiraheli urw'amenyo. Mwabafataga nk'abajura, mubazunguriza imitwe igihe cyose muvuze ibyabo.
28Mwa Bamowabu mwe, nimuve mu mijyi,
nimuyivemo muhungire mu bitare,
nimube nk'inuma yarika mu rwinjiriro rw'ubuvumo.
29Twumvise ubwirasi bwa Mowabu,
twumvise ubwirasi bwayo n'agasuzuguro kayo,
twumvise ukwikuza kwayo n'agasuzuguro kayo,
twumvise ubwibone bwayo no kwishyira hejuru kwayo.
30Uhoraho aravuga ati:
“Nzi neza ubwirasi bwayo budafite umumaro,
nzi n'agasuzuguro kayo kadafite ishingiro.
31“Ni cyo gituma ndirira Mowabu,
ndaririra Abamowabu bose,
ndaririra abantu b'i Kiri-Hareseti.
32Ndaririra umuzabibu w'i Sibuma,
ndawuririra nk'uko ab'i Yāzeri bawuririra.
Amashami yawo arandaranda agera ku nyanja#ku nyanja: cg ku Kiyaga cy'Umunyu.,
ararandaranda agera ku nyanja i Yāzeri.
Nyamara umurimbuzi yigabije imbuto n'umusaruro byawe.
33Ibyishimo n'umunezero ntibikirangwa mu mirima y'i Mowabu,
nta divayi ikirangwa mu rwengero,
nta byishimo bizongera kurangwa mu rwengero,
nubwo basakuza si ukubera ibyishimo.
34“Abantu b'i Heshiboni barataka, induru yabo irumvikana kugeza Eleyale n'i Yahasi n'i Sowari, n'i Horonayimu na Egilati-Shelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimu yakamye.”
35Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba muri Mowabu abantu bose bajya ahasengerwa, gutambira ibitambo no kosereza imibavu imana zabo.”
36Ni cyo gituma ndirira Mowabu n'abaturage ba Kiri-Hareseti, meze nk'uvuza umwirongi kubera ko ubutunzi bwabo bubashizeho. 37Abagabo bose bimoje imisatsi n'ubwanwa, biciye indasago ku maboko kandi bambara imyambaro igaragaza akababaro. 38Uhoraho aravuga ati: “Abari hejuru y'amazu#hejuru y'amazu: reba Intu 10.9 (sob). yose y'i Mowabu no mu bibuga byaho baraboroga, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibindi bahararutswe.” 39Nimurire muvuga muti: “Mowabu yashegeshwe. Mbega ukuntu itewe isoni no kuba yaranteye umugongo! Mowabu izahinduka urw'amenyo n'ikizira mu baturanyi bayo bose.”
Nta muntu w'i Mowabu uzarokoka
40Uhoraho aravuga ati: “Dore igihugu kije gutera Mowabu,
kimeze nka kagoma irambuye amababa yayo.
41Imijyi ya Mowabu izafatwa,
imijyi ntamenwa izigarurirwa.
Icyo gihe intwari z'i Mowabu zizagira ubwoba,
zizamera nk'umugore uribwa n'ibise.
42Mowabu izarimburwa,
ntizongera kuba igihugu,
izarimburwa kuko yigometse ku Uhoraho.
43Bantu b'i Mowabu,
ubwoba n'urwobo n'umutego birabategereje.”
Uko ni Uhoraho avuze.
44“Uzahunga ubwoba azagwa mu rwobo,
uzarokoka urwobo azagwa mu mutego.
Koko igihe kizagera mpane Mowabu.”
Uko ni Uhoraho avuze.
45Impunzi zinaniwe zihungiye i Heshiboni,
nyamara umuriro uturutse i Heshiboni,
ibirimi by'umuriro biturutse mu murwa wa Sihoni.
Umuriro utwitse imbibi za Mowabu,
utwitse imisozi miremire y'abarwanyi b'i Mowabu.
46Mowabu igushije ishyano!
Abayoboka Kemoshi bararimbutse,
abahungu n'abakobwa banyu bajyanywe ho iminyago.
47Nyamara igihe kizagera Mowabu nzayisubize amahoro.
Urwo ni rwo rubanza ruciriwe Mowabu.

Currently Selected:

Yeremiya 48: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in