YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 50

50
Ifatwa rya Babiloni
1Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwagenewe umujyi wa Babiloni na Babiloniya yose.
2Uhoraho aravuga ati:
“Nimumenyeshe amahanga ubwo butumwa,
nimuzamure ibendera mubutangaze,
nimubumenyekanishe ntimubuhishe.
Nimuvuge muti: ‘Babiloni irafashwe,
imana yabo Mariduku yacitse intege,
Beli#Beli: ni irindi zina ry'ikigirwamana Mariduku. yakozwe n'isoni,
ibigirwamana byabo byakozwe n'isoni bicika intege.’
3Igihugu giturutse mu majyaruguru giteye Babiloni,
kirayiteye kiyihindura amatongo.
Nta kintu na kimwe kizayisigaramo,
abantu n'amatungo bazahunga.”
Ugutahuka kw'Abisiraheli
4Uhoraho aravuga ati:
“Icyo gihe Abisiraheli n'Abayuda bazaza hamwe barira,
bazaza bashaka Uhoraho Imana yabo.
5Bazabaririza inzira igana i Siyoni bajyeyo.
Bazaza biyunge n'Uhoraho,
bazagirana na we Isezerano rihoraho ritazibagirana.
6Abantu banjye ni nk'intama zazimiye,
abayobozi babo barabayobeje,
batumye bajya kwangara mu misozi,
bavaga ku misozi bajya ku dusozi,
bityo bibagirwa ikiraro cyabo.
7Abababonaga bose babamereraga nabi,
abanzi babo baravugaga bati:
‘Ibyo tubakorera si amakosa,
koko aba bantu bacumuye ku Uhoraho.
Bamucumuyeho nubwo ameze nk'urwuri rwabo,
Uhoraho ni we wari amizero ya ba sekuruza.’ ”
8Uhoraho aravuga ati:
“Nimuhunge i Babiloni,
nimuve muri Babiloniya.
Nimugenze nk'amapfizi y'intama arangaje imbere y'umukumbi.
9Nzahagurutsa ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru,
bizatera Babiloniya.
Bizishyira hamwe biyitere biyigarurire,
imyambi yabo izaba nk'iy'abarwanyi b'abahanga,
izaba nk'iy'abarwanyi badatahuka amara masa.
10Babiloniya izasahurwa,
abazayisahura bose bazihāza iminyago.”
Isenywa rya Babiloni
11Uhoraho aravuga ati:
“Mwa Banyababiloniya mwe, mwasahuye igihugu cyanjye.
Dore muranezerewe murishimye,
murikinagura nk'inyana ziri mu rwuri,
murasakuza nk'amafarasi afite imbaraga.
12Nyamara igihugu cyanyu kizakozwa isoni bikomeye,
igihugu cyababyaye kizakorwa n'ikimwaro.
Kizaba icya nyuma mu bindi bihugu,
bityo kizaba ikidaturwa n'agasi n'ubutayu.”
13Kubera uburakari bw'Uhoraho Babiloni ntizaturwa,
nta n'umwe uzahatura.
Uzayigeramo wese azatangara,
aziyamirira kubera ibikomere byayo.
14Mwebwe mwese abarwanisha imiheto,
nimushinge ibirindiro mugote Babiloni,
nimuyirase ntimuzigame umwambi n'umwe.
Koko rero Babiloni yigometse ku Uhoraho.
15Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose,
dore yemeye gutsindwa.
Inkuta n'iminara biyizengurutse byaguye,
uko ni uguhōra ku Uhoraho.
Nimuyihīmureho muyigenze uko yagenje abandi.
16Nimuyitsembemo ababibyi n'abasaruzi,
nimuhunge ubwicanyi,
buri muntu asubire iwabo mu gihugu cye.
Ugutahuka kw'Abisiraheli
17Uhoraho aravuga ati:
“Abisiraheli bameze nk'intama yazimiye,
bari nk'intama yazimiye intare zahigaga.
Uwabatoteje mbere ni umwami wa Ashūru,
Nebukadinezari umwami wa Babiloniya arabashegesha.”
18Nyamara Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati:
“Ngiye guhana umwami wa Babiloniya n'igihugu cye,
nzamuhana nk'uko nahannye umwami wa Ashūru.
19Ngiye kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo,
bazatungwa n'ibyo bejeje i Karumeli n'i Bashani,
bazatungwa n'ibyo ku misozi ya Efurayimu na Gileyadi,
bazarya bashire ipfa.
20Icyo gihe bazashaka ubugome bwa Isiraheli babubure,
bazashaka icyaha cy'u Buyuda bakibure.
Koko rero nzababarira abo nzaba ndokoye.”
Uguhanwa kw'Abanyababiloniya
21Uhoraho aravuga ati:
“Nimugabe igitero mu gihugu cya Meratayimu,
nimugitere kimwe n'abatuye i Pekodi,
nimugitere barimbuke he kugira urokoka,
nimubikore uko mbibategetse.
22Urusaku rw'intambara ni rwose mu gihugu,
ni urusaku ruteye ubwoba.
23Mbese bishoboka bite?
Dore Babiloni yari nk'inyundo imenagura isi,
none ni yo yabaye ubushingwe.
Mbese bishoboka bite?
Dore Babiloniya ihindutse amatongo,
ibaye amatongo hagati y'amahanga.
24Babiloni we, umutego naguteze uwuguyemo,
watahuwe utabizi none urafashwe,
uzize ko wihaye kundwanya, jyewe Uhoraho.”
25Uhoraho afunguye ububiko bw'intwaro ze,
kubera uburakari ngiye kuzivanamo.
Koko ni igikorwa cya Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,
ni igikorwa cye mu gihugu cya Babiloniya.
26Nimutere Babiloni muturutse impande zose,
nimutobore ibigega byayo mukoranye iminyago,
nimuyisenye he kugira igisigara.
27Nimutsembe intwari zayo zose,
nimuzijyane mu ibagiro.
Zigushije ishyano,
umunsi wazo wo guhanwa urageze!
28Nimwumve urusaku rw'abatahuka bava i Babiloni,
bazanye inkuru nziza i Siyoni.
Koko Uhoraho Imana yacu yarihōreye,
yahōreye Ingoro yayo nziranenge.
29Koranya abarwanisha imiheto,
bakoranye bose batere Babiloni,
nibayigote ntihagire n'umwe urokoka.
Niryozwe ibyo yakoze byose,
nigenzerezwe uko yagenje abandi.
Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli.
30Bityo abasore baho bazicirwa mu mayira,
ingabo zaho zizatsindwa.
Uko ni ko Uhoraho avuze.
31Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Dore ngiye kurwana nawe wa munyagasuzuguro we,
igihe cyo kuguhana kirageze.
32Wa munyagasuzuguro we, uzasitara ugwe,
nta wuzakubyutsa.
Nzatwika imijyi yawe yose,
nzatwika n'ibiyikikije byose.”
33Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:
“Abisiraheli barakandamijwe,
Abayuda na bo ni uko.
Ababajyanye ho iminyago barabazitiye bababuza gutahuka.
34Nyamara Umucunguzi wabo ni umunyambaraga,
Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye.
Azabarengera bagire umutekano mu gihugu cyabo,
muri Babiloniya nta mahoro bazagira.”
Umugambi wo kurwanya Babiloniya
35Uhoraho aravuga ati:
“Inkota nitsembe Abanyababiloniya,
nitsembe abatuye Babiloni,
nitsembe abayobozi baho,
nitsembe n'abanyabwenge baho.
36Inkota nitsembe abahanurabinyoma baho,
koko rero ni abapfapfa.
Inkota nitsembe intwari zaho zite umutwe,
37inkota nitsembe amafarasi yaho,
nitsembe n'amagare y'intambara yaho.
Nitsembe abanyamahanga bose barwanirira Babiloniya,
nibatsembe bacike intege,
inkota niyibasire umutungo wabo usahurwe.
38Amazi yaho nakame amapfa atere,
koko Babiloniya ni igihugu cy'ibigirwamana,
ibyo bigirwamana bizabatera ibisazi.
39Inyamaswa ndetse na za nyiramuhari zizahatura,
mbuni na zo zizahaba.
Nta muntu uzongera kuhatura,
hazaba ikidaturwa iteka ryose.
40Uko narimbuye Sodoma na Gomora#Sodoma na Gomora: reba Intang 19.24-25. n'imijyi ihakikije,
ni na ko nzarimbura Babiloni.
Nta muntu uzahasigara,
nta muntu uzahaba.
41Dore ingabo ziturutse mu majyaruguru,
ziturutse mu gihugu gikomeye cya kure,
abami benshi biteguye intambara.
42Izo ngabo zitwaje imiheto n'amacumu,
ni inkazi ntibagira imbabazi,
imirindi yabo ni nk'inyanja ihorera.
Buriye amafarasi yabo nk'abiteguye intambara,
baraguteye wowe Babiloniya.
43Umwami wa Babiloniya yumvise iyo nkuru acika intege,
yashenguwe n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise.
44Nzaba nk'intare iturumbutse mu bihuru byo kuri Yorodani,
nzaba nk'intare iturumbutse mu rwuri rutoshye,
nzamenesha Abanyababiloniya mu gihugu cyabo mu kanya gato,
nzahashyira umuyobozi nitoranyirije.
Ni nde wakwigereranya nanjye?
Ni nde ushobora kunshinja?
Ni nde muyobozi wampangara?”
45None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Babiloni,
nimwumve ibyo yagambiriye gukorera igihugu cya Babiloniya.
Koko rero bazabakurubana nk'ukurura amatungo,
bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.
46Induru y'ukurimbuka kwa Babiloni izakangaranya isi,
umuborogo wayo uzumvikana mu mahanga.

Currently Selected:

Yeremiya 50: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy