Zaburi 95
95
Ishyaka ryo gukoranya abandi ngo basingize Imana#95.0 . . . ngo basingize Imana: igice cya mbere cy’iyi zaburi (1–7) kirararikira abayoboke bose gukoranira ku kibuga cy’Ingoro kugira ngo batambagire baririmba, binjirire mu marembo y’igikari, maze bapfukame imbere y’urutambiro. Birakwiye rwose gusingiza Imana kuri ubwo buryo, kuko ari yo yaremye isi (3–5), ikanitorera Israheli ngo iyibere umuryango n’ubushyo bwayo (7). Mu gice cya kabiri (8–11) hakurikiraho iburirwa rikaze: umuryango niwirinde kwigomeka nk’uko wabigenje kera, mu myaka mirongo ine yose bamaze mu butayu.
1Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
2tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.
3Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange,
ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.
4Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye,
maze akagenga n’impinga z’imisozi.
5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.
6Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
7Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.
Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
8«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
9aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.
10Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,
maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,
ntibazi amayira yanjye!’
11Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari
ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»
Currently Selected:
Zaburi 95: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.