YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 94

94
Imana ni Umucamanza w’intabera#94.0 . . . Umucamanza w’intabera: iyi zaburi na yo igenewe kwigisha kandi irasubira kuri cya kibazo cy’uko abagiranabi ari bo bene amahirwe. Bakandamiza rubanda rugufi bibwira ko Imana itababona, kuko idaherako itabara abayo (1–7); ariko gutekereza gutyo ni ubusazi (8–11). Mu by’ukuri, Imana ntitererana umuryango wayo, ahubwo ihora iwutera inkunga mu byago ugira; kandi igihe nikigera, abo bagiranabi izabaryoza ibibi byose bakoze (12–23).
1Uhoraho, Mana ihora inzigo,
Mana ihora inzigo, igaragaze!
2Haguruka, mucamanza w’isi,
uhimure abirasi!
3Uhoraho, abagiranabi bazahereza he,
bazahereza he kwitera hejuru?
4Bihaye kuvuga bihandagaje,
abo bagizi ba nabi, bafite uruvugiro.
5Uhoraho, umuryango wawe barawutsikamira,
umurage wawe barawisha agahato;
6barica umupfakazi n’umusuhuke,
impfubyi bakazihotora.
7Kandi ni ko bavuga ngo «Uhoraho ntabibona,
Imana ya Yakobo ntibyitayeho!»
8Muritonde, mwebwe biburabwenge mu bandi bose!
Mwa bipfapfa mwe muzumva ryari?
9Mbese nyir’uguhanga amatwi, ni we utumva?
Uwahimbye amaso se, ni we utabona?
10Ukosora amahanga se, ni we udashobora guhana?
Uwigisha muntu ubuhanga se, ni we mubura bwenge?
11Uhoraho azi neza ibitekerezo bya muntu,
ko ari ubusabusa.
12Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,
maze ukamwigishisha amategeko yawe,
13kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba,
igihe umugiranabi acukurirwa imva.
14Kuko Uhoraho adatererana umuryango we
akaba atareka umurage we;
15ubucamanza buzakurikiza ubutabera,
ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.
16Ni nde uzamvuganira akankiza abagome,
akandenganura imbere y’abagiranabi?
17Iyo Uhoraho ataza kuntabara,
hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye!
18Iyo mvuze nti «Nta ho mpagaze!»
ubuntu bwawe, Uhoraho, burandamira;
19igihe impagarara zinyuzuye umutima,
ubuhumurize bwawe burampimbaza.
20Mbese waba icyitso cy’urukiko rurenganya,
rutera amakuba runyuranya n’amategeko?
21Bibasira ubuzima bw’intungane,
bagacira urwo gupfa umuziranenge.
22Ariko Uhoraho yambereye nk’ubuhungiro butavogerwa,
Imana yanjye ni Urutare nikingamo;
23yabituye ububisha bwabo,
maze abarimbuza ubugome bwabo,
Uhoraho, Imana yacu, arabatsemba!

Currently Selected:

Zaburi 94: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 94