Zaburi 93
93
Uhoraho ni Umwami w’ibiremwa byose#93.0 . . . w’ibiremwa byose: Imana ni umwami w’isi yose (1–2), ndetse n’ibitunda byo mu nyanja n’amasumo y’amazi bigomba kuyumvira (3–4); igenga n’abantu ikoresheje amategeko ibahishurira, ikayabahera mu Ngoro yayo Ntagatifu iri i Yeruzalemu (5).
1Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,
Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.
Isi yarayishinze arayikomeza.
2Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,
uriho kuva kera na kare!
3Uhoraho, inzuzi zararanguruye,
inzuzi zaranguruye ijwi ryazo,
inzuzi zaranguruye umuririmo wazo.
4Igisumbya ijwi amazi nyamwinshi,
kigasumba ibitunda by’inyanja,
ni Uhoraho, Urukerereza mu ijuru.
5Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;
Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,
Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.
Currently Selected:
Zaburi 93: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.