Zaburi 92
92
Ibyago by’abagiranabi n’ihirwe ry’intungane#92.0 . . . ihirwe ry’intungane: ngiyi zaburi yuzuye ibyishimo n’icyizere bishingiye ku buntu n’ubudahemuka bw’Imana. Umuririmbyi wa zaburi nta nkeke atewe n’ukuntu Imana izahana abagiranabi ikagororera intungane, kandi ntashidikanya ko ari ko bizaba. Kuri we, nta kindi cyaruta kwibanira n’Imana mu Ngoro yayo.
1Ni zaburi. Indirimbo igenewe umunsi wa Sabato.
2Ni byiza kugusingiza, Uhoraho,
no gucurangira izina ryawe, Musumbabyose;
3kwamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,
n’ubudahemuka bwawe ijoro ryose,
4ku nanga no ku muduri,
no mu ijwi ry’iningiri.
5Kuko ibyo wakoze, Uhoraho, byanshimishije,
nkaba ndata umurimo w’ibiganza byawe.
6Mbega ngo ibikorwa byawe, Uhoraho, biraba agatangaza!
Mbega ngo ibitekerezo byawe biraba indashyikirwa!
7Ibyo umuntu w’ikiburabwenge ntabimenya,
n’uw’igipfayongo ntabisobanukirwa.
8Abagome basagamba nk’ibyatsi,
abagiranabi bagahora batohagiye,
nyamara bazatsiratsizwa buheriheri.
9Naho wowe, Uhoraho,
uri Indashyikirwa ubuziraherezo;
10ngaha abanzi bawe Uhoraho bagiye kurimbuka,
abagiranabi bose batatane.
11Wampaye imbaraga nk’iz’imbogo,
unsesekazaho amavuta akiri mashyashya;
12ijisho ryanjye ryiboneye abangenzaga,
n’amatwi yanjye yiyumviye abangiriraga nabi.
13Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo,
asagamba nka sederi yo muri Libani;
14ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho,
akisanzurira mu nkike z’Imana yacu.
15No mu busaza bwe aba akera imbuto,
aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire,
16kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari umunyabutungane,
we Rutare rwanjye, ntiyigiramo uburiganya.
Currently Selected:
Zaburi 92: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.