Zaburi 91
91
Uwiringira Imana imubera ubuhungiro, ikamuzigura mu makuba#91.0 . . . mu makuba: iyi zaburi ikubiyemo inyigisho zihamye zerekeye ukuntu Imana irengera abayoboke bayo. Guhera ku murongo wa 14, ni nk’aho ari Imana ubwayo yemeza ko abayiziritseho ibahagararaho koko.
1Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,
yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.
2Ndabwira Uhoraho nti
«Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye,
Mana yanjye, ni wowe niringiye!»
3Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,
anagukize icyorezo kirimbura imbaga.
4Azagutwikiriza amababa ye,
maze uzahungire mu nsi y’amoya ye;
ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.
5Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro,
cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa,
6icyorezo cyubikiye mu mwijima,
cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu.
7N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi,
n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe,
wowe ariko ntakizaguhuganya.
8Uzabe maso gusa,
maze wirebere igihano cy’abagiranabi.
9Koko Uhoraho ni wowe miringiro yanjye.
Usumbabyose wamugize ubuhungiro bwawe,
10icyago ntikizagushyikira,
n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,
11kuko yategetse abamalayika be
kukurinda mu nzira zawe zose.
12Bazagutwara mu maboko yabo,
ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;
13uzakandagira intare n’impiri,
uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini.
14«Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,
nzamurinda, kuko azi izina ryanjye.
15Nanyiyambaza, nzamwitaba,
nzamuba hafi mu gihe cy’amage,
nzamurokora, maze nzamuheshe ikuzo.
16Nzamuhaza iminsi irambye,
maze nzamwereke agakiza kanjye.»
Currently Selected:
Zaburi 91: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.