Zaburi 90
90
Ubuhangare bw’Imana n’intege nke za muntu#90.0 . . . intege nke za muntu: muri iyi zaburi, umuririmbyi arazirikana ukuntu ubuzima bw’umuntu buhita vuba. Arasaba Imana ngo nibura ijye imuha ituze mbere y’uko apfa, kandi imutoze gukoresha neza icyo gihe gito imugenera.
1Isengesho rya Musa, umuntu w’Imana.
Nyagasani watubereye ikiramiro,
kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.
2Mbere y’uko imisozi ibaho,
isi n’ibiyiriho byose bitararemwa,
uri Imana iteka ryose rizira iherezo.
3Abantu ubasubiza mu mukungugu,
kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!»
4Mu maso yawe imyaka igihumbi
ni nk’umunsi w’ejo wahise,
ni nk’isaha imwe y’ijoro.
5Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi,
bishira mu gitondo nk’icyatsi;
6mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura,
nimugoroba rukarabirana, rugahunguka.
7Ni koko uburakari bwawe buradushegesha,
maze ubukana bwawe bugatuma duhungabana.
8Ibyaha byacu ubishyira ahagaragara,
urumuri rwawe rutahura amabanga yacu.
9Iminsi yacu yose irakendera ku mpamvu y’ubukana bwawe,
n’imyaka yacu igahera nk’umwuka uhumekwa rimwe.
10Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi,
na mirongo inani ku bakomeye;
nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa,
kuko ihita bwangu, maze tukigendera.
11Ni nde watahuye uburakari bwawe bukaze,
ngo arusheho kubumenya kuko agutinya?
12Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,
bityo tuzagire umutima ushishoza.
13Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?
Babarira abagaragu bawe,
14utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,
kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu;
15udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo,
n’imyaka ingana n’iyo twababayemo!
16Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe,
n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo!
17Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,
ukomeze imirimo y’amaboko yacu,
kandi uyihe kugira akamaro karambye!
Currently Selected:
Zaburi 90: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.