YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 89

89
Indirimbo n’isengesho byo kurata impuhwe z’Imana#89.0 . . . impuhwe z’Imana: igice cya mbere cy’iyi zaburi (2–19), ni igisingizo cy’Uhoraho, we Mana y’igihangange n’umuremyi wa byose utagira icyamuhangara, akaba n’ingabo Israheli yikingira. Mu mirongo ya 4–5, havugwamo hakiri kare amasezerano Imana yagiriye Dawudi n’urubyaro rwe iyanyujije kuri Natani (2 Sam 7,12–16); ndetse biratangaje kubisoma mbere y’irondora ry’ibyo Imana yaremye byose. Igice cya kabiri (20–53), ni amaganya: umuririmbyi arasubiramo ku buryo burambuye amasezerano yagiriwe Dawudi (20–38), akagaragarizaho agahinda kenshi batewe n’uko umwami uriho Imana yamwihakanye, ikamwigizayo, n’ubwo akomoka kuri Dawudi (39–46); nuko agasaba Imana kugirira impuhwe umuryango wayo (47–53). Iyi zaburi yaba yarahimbwe mu gihe ubwami bwakenderaga, hasigaye igihe gito ngo Yeruzalemu isenywe.
1Ni inyigisho iri mu za Etani, Umwezirahi.
2Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,
kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;
umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,
3kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo,
ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.
4Nagiranye isezerano n’intore yanjye,
nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti
5’Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,
kandi intebe yawe y’ubwami,
nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’» (guceceka akanya gato)
6Uhoraho, ijuru niryamamaze ibitangaza byawe,
n’ubudahemuka bwawe mu ikoraniro ry’intungane.
7Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho?
Ni nde mu batuye ijuru wagereranywa n’Uhoraho?
8Uhoraho ni igihangange mu ikoraniro ry’intungane,
arusha igitinyiro ibyegera bye byose.
9Uhoraho, Mana y’ingabo, ni nde umeze nkawe?
Uhoraho, uri impangare, ukikijwe n’ubudahemuka!
10Ni wowe uhosha ubwivumbagatanye bw’inyanja,
ugacubya imivumba yayo yatutumbye.
11Ni wowe wahonyoye Rahabu nk’intumbi,
abanzi bawe ubasanjisha ukuboko kwawe k’ububasha.
12Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe,
umubumbe w’isi n’ibiwurimo, ni wowe wabihanze.
13Amajyaruguru n’amajyepfo, ni wowe wabiremye,
Taboru na Herimoni birasingiza izina ryawe.
14Ni wowe nyir’ukuboko k’ubutwari,
nyir’ikiganza cy’ububasha n’indyo y’impangare.
15Ubutabera n’ubucamanza ni ikibanza cy’intebe yawe,
impuhwe n’ubudahemuka bikugenda imbere.
16Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza,
ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe, Uhoraho;
17umunsi bahimbazwa n’izina ryawe,
bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe,
18kuko ubatera inkunga y’ikirenga,
maze ugatuma twubura uruhanga.
19Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira,
kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa Israheli.
20Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,
maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari,
umwana w’umusore mutora muri rubanda.
21Nsanga Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu;
22ikiganza cyanjye kizamuramira,
n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga!
23Nta bwo azatungurwa n’umwanzi,
n’umubisha nta bwo azamukangaranya;
24abamutambamiye nzabararika imbere ye,
maze abamwanga nzabacurangure.
25Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,
maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.
26Nzamuha kugenga inyanja,
azagire n’ububasha ku nzuzi.
27We azanyiyambaza, agira ati ’Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
28Nanjye nzamugira imfura yanjye,
n’ikirenga mu bami b’isi.
29Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.
30Ingoma ye nzayikomeza iteka,
n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru.
31Abana be nibarenga ku mategeko yanjye
maze ntibakurikize amabwiriza yanjye,
32nibaca ku matangazo yanjye,
kandi ntibakomeze amategeko yanjye,
33igicumuro cyabo nzagihanisha umunyafu,
n’icyaha cyabo ngihanishe inkoni.
34Ariko sinzamunyaga impuhwe zanjye,
kandi sinzahemuka ku Isezerano ryanjye.
35Sinzahuganya Isezerano ryanjye,
kandi sinzisubira ku byo navuze.
36Narahirishije rimwe rizima ubutagatifu bwanjye,
sinabeshya Dawudi bibaho!
37Inkomoko ye izahoraho ubuziraherezo,
n’intebe ye y’ubwami izahoraho imbere yanjye nk’izuba;
38izahoraho ubudahungabana nk’ukwezi
kuzaba gihamya, idahinyuka mu kirere.» (guceceka akanya gato)
39Cyakora, wowe wahigitse intore yawe,
urayisuzugura kandi urayirakarira;
40wihakanye isezerano wagiranye n’umugaragu wawe,
uhumanya ikamba rye maze urita hasi!
41Waciye ibyuho mu nzitiro ze zose,
ingerero ze zose uzigira amatongo;
42abahisi n’abagenzi baramusahura,
abaturanyi be bose baramunnyega.
43Washishikaje abamutambamiye,
abanzi be ubatera ishema;
44inkota ye uyimaraho ubugi,
maze ntiwamutera inkunga mu mirwano.
45Wamushikuje mu kiganza inkoni y’ubwami,
maze intebe ye uyitembagaza hasi;
46wageruye iminsi y’ubusore bwe,
umukwiza ikimwaro. (guceceka akanya gato)
47Uhoraho, uzihisha ugeze na ryari?
Mbese uburakari bwawe buzakomeza bugurumane?
48Uribuke ko ubuzima bwanjye ari bugufi cyane,
ko bene muntu wabaremeye ubusa!
49Ni nde muntu uzabaho, maze ntahure n’urupfu,
amagara ye akayarura mu nzara z’ikuzimu? (guceceka akanya gato)
50Mbese za mpuhwe zawe za kera zahereye he, Nyagasani,
izo wari warasezeraniye Dawudi mu budahemuka bwawe?
51Uhoraho, uzirikane ukuntu basuzugura umugaragu wawe,
hamwe n’iyi mbaga yose ndagijwe.
52Uhoraho, abanzi bawe barannyega,
bagakurikiza umuvumo intore yawe!
53Uhoraho aragasingizwa iteka ryose!
Amen! Amen!

Currently Selected:

Zaburi 89: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in