YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 88

88
Isengesho ryo mu gihe cy’amakuba akomeye#88.0 . . . amakuba akomeye: umunyabyago wanegekajwe n’indwara idakira kuva akiri muto, kandi n’incuti ze zikaba zaramutereranye, araganyira Imana mu kababaro ke. Yego, ntashobora kwemera ko Imana yamutererana burundu, ariko se hari ubwo azashyira abone agahenge?
1Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Igenewe umuririmbisha. Ikaririmbwa bikiranya mu majwi anyuranamo . . . . Iri mu za Hemani, Umwezirahi.
2Uhoraho, Mana Mukiza wanjye,
ndagutakira amanywa n’ijoro;
3wakirane ubwuzu isengesho ryanjye,
maze utege amatwi amaganya yanjye.
4Kuko nugarijwe n’ibyago,
n’urupfu rukaba rundi hafi.
5Nsigaye mbarirwa mu batakiriho,
nk’umuntu washizemo agatege.
6Umwanya wanjye uri mu bapfuye,
kimwe n’intumbi zirambitse mu mva,
izo utacyibuka ukundi,
kuko wabakuyeho amaboko.
7Wanzitse ikuzimu mu rwobo,
mu mwijima w’icuraburindi;
8uburakari bwawe buranshikamira
n’imivumba yawe irancundagura.
9Abari abanjye bose ubancaho,
ungira agaterashozi mu maso yabo;
ubu ndaboshye, ubutinyagambura,
10nahumye amaso kubera agahinda.
Uhoraho, ndagutabaza umunsi wose,
nteze ibiganza mbikwerekejeho.
11Mbese abapfuye ni bo uzakorera ibitangaza?
Hari ubwo se baziyegura ngo bagusingize?
12Mbese mu mva ni ho baratira impuhwe zawe,
cyangwa bakahavugira ubudahemuka bwawe?
13Mbese mu mwijima hari icyo bazi ku bitangaza byawe,
cyangwa cy’ubutabera bwawe mu gihugu cy’abibagiranye?
14Ariko jyewe, ndagutakira, Uhoraho,
kuva mu gitondo mba nakugejejeho isengesho ryanjye.
15Uhoraho, ni iki cyatuma untererana,
ukampisha uruhanga rwawe?
16Nararushye ngera kure kuva mu buto bwanjye!
Narihanganye, none ndananiwe.
17Uburakari bwawe bwaranyokereye,
urancundagura none nsigaye ndi ubusa.
18Bwarangose nk’amazi umunsi wose,
bunkoraniraho icyarimwe uko bungana.
19Abari abanjye bose wabanciyeho,
nsigaye ntaramana n’umwijima.

Currently Selected:

Zaburi 88: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 88