Zaburi 87
87
Siyoni ni yo gahuzamiryango#87.0 . . . gahuzamiryango: iyi zaburi na yo irata Siyoni‐Yeruzalemu. Biraruhije kuyisobanura neza uko bikwiye, kuko irimo ibice bimwe na bimwe byatugejejweho nabi. Nyamara igitekerezo cy’ingenzi yibandaho cyaba iki: buri muntu afite igihugu cye kavukire, ariko ashobora kuvuga ko n’i Yeruzalemu ari iwe, kuko uwo mugi mutagatifu umeze nk’umubyeyi ushaka gukoranyiriza hamwe abaje bamugana bose, bazanywe no gusenga Imana y’ukuri. Umuririmbyi wa zaburi ni we ubanza kuvuga mu mirongo 1–3; hagakurikiraho, mu mirongo 4–5, amagambo Uhoraho ubwe yivugira; naho mu mirongo ya 6–7, umuhimbyi wa zaburi akaba ari we usoza.
1Ni indirimbo, iri muri zaburi z’abahungu ba Kore.
Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu:
2Uhoraho akunda amarembo yayo
kurusha ingoro zose za Yakobo.
3Abakuvuga bose baragusingiza,
wowe, murwa w’Uhoraho! (guceceka akanya gato)
4«Mbarira Misiri na Babiloni mu bihugu binzi,
kimwe n’Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya;
hamwe n’abahavukiye bose!
5Naho Siyoni bose bazayite ’Mubyeyi!’
kuko buri muntu wese ayivukamo,
kandi Umusumbabyose, ni we uyikomeje.»
6Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,
ati «Uyu n’uriya, na bo bayivukiyemo!»
7Maze ababyinnyi n’abaririmbyi
bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho!
Currently Selected:
Zaburi 87: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.