YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 96

96
Uhoraho ni umwami n’umucamanza w’isi yose#96.0 . . . Umucamanza w’isi yose: iyi zaburi irarata Ubwami bw’Uhoraho. Ari Israheli, ari amahanga, ari n’ibindi biremwa, byose bikwiye kuramya Uhoraho uje gucira isi urubanza, akayisenderezamo ubutungane n’amahoro. Reba Z 97 (n’igisob.)
1Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
2Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
Uko bukeye mwogeze agakiza ke!
3Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose!
4Kuko Uhoraho ari igihangange,
akaba akwiye rwose ibisingizo,
indahangarwa isumba imana zose;
5kuko imana zose z’amahanga ari ubusa,
naho Uhoraho akaba yararemye ijuru.
6Arashashagira ubuhangare n’ishema,
ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane.
7Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
8nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.
Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,
9nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.
10Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»
Yashinze isi yose, ntihungabana;
imiryango yose ayicira urubanza rutabera.
11Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!
12Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,
n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,
13mu maso y’Uhoraho, kuko aje,
kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza mu butabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Currently Selected:

Zaburi 96: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 96