YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 9

9
Uhoraho atsemba abagiranabi, agakiza abiyoroshya#9.1 . . . agakiza abiyoroshya: Iyi zaburi ni isengesho ryo gushimira Uhoraho, kuko abanyamahanga batamwemera, kimwe n’ibihugu by’abanzi, n’abandi bagome bari bateye Yeruzalemu, baneshejwe uruhenu (9.1–21).
1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’abana. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
Alefu#9.1 Alefu: ayo magambo yanditse mu nyuguti zinanutse mubona ibumoso bwa zaburi ari yo: Alefu, Beti, Gimeli, Daleti, He . . . ni inyuguti z’alufabe y’igihebureyi, uko zikurikirana. Mu bisigo by’igihebureyi hari ubwo buri gitero bagitangizaga imwe mu nyuguti z’alufabe bazikurikiranyije. Mu kinyarwanda ariko ntibyadushobokeye. Hari n’izindi zaburi zanditswe kuri ubwo buryo, nka Z 25; 34; 37; 112; 119; 145; reba n’igitabo cy’Amaganya.
2Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose,
ndamamaza ibigwi byawe byose.
3Umpaye kubyina kubera ibyishimo,
ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose.
Beti
4Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga,
bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe,
5kuko wandengeye, ukamburanira,
wicaye ku ntebe y’umucamanza w’intabera!
Gimeli
6Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka,
usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho.
7Abanzi warabatsembye, barazima buheriheri,
imigi yabo urayisenyagura, iribagirana.
He
8Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo,
ashinze intebe ye ngo ace imanza.
9Ni we ugengana isi ubutabera,
agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye.
Vawu
10Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe,
mu bihe by’amage nababere ubuvunyi.
11Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho,
kuko udatererana abagushakashaka!
Zayini
12Nimucyo turirimbire Uhoraho, uganje kuri Siyoni,
nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga!
13Kuko akurikirana uwamennye amaraso, ntabirangarane,
ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago.
Heti
14Uhoraho, gira ibambe, urebe ibyago ndimo,
ni wowe wanzahura, ukankura mu maboko y’urupfu,
15kugira ngo namamaze ibisingizo byawe,
nishimire umukiro uguturukaho,
ndi mu marembo y’umurwa wa Siyoni.
Teti
16Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye,
amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze.
17Uhoraho yimenyekanyije, aca urubanza,
maze umugome aboheshwa ingoyi ze bwite. (Umunihirizo, guceceka akanya gato)
Yodi
18Abagiranabi nibasubire ikuzimu,
n’abanyamahanga bose biyibagiza Imana.
Kofu
19Ariko, umukene we ntazibagirana burundu,
cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke.
20Uhoraho, haguruka, hoye kugira umuntu wigamba,
abanyamahanga nibacirwe urubanza, ubyirebera!
21Uhoraho, kangaranya ayo mahanga akuke umutima,
yibuke ko ari abantu gusa! (guceceka akanya gato).

Currently Selected:

Zaburi 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in