YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 8

8
Igisingizo cy’Umuremyi wa byose#8.1 . . . Umuremyi wa byose: iyi zaburi irarata ikuzo ry’Imana (2–3), kimwe n’agaciro umuntu afite mu maso yayo: irazirikana kamere y’umuntu n’imibereho ye: ku ruhande rumwe, iyo umugereranyije n’ibindi biremwa cyane cyane ibyo mu kirere, usanga ari umunyantegenke akaba ubusabusa (4–5); ariko ku rundi ruhande, Imana iramukunda kuruta byose, kandi yaranabimweguriye (6–9). Ni koko, Imana ikwiye guharirwa ibisingizo (10).
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, Mutegetsi wacu,
mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!
Wowe, Nyir’ikuzo uganje mu ijuru,
3mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga,
ni ho wizigamiye ububasha bwo gucubya abakurwanya,
no gutsinda umwanzi n’umugome.
4Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
5ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»
6Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
7umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke:
8amatungo yose, amaremare n’amagufi,
ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,
9inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.
10Uhoraho, Mutegetsi wacu,
mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!

Currently Selected:

Zaburi 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in