Zaburi 10
10
(ni iya 9 igikomeza)#10.0 : iyi zaburi ni iya 9 igikomeza; iratakambira Imana kugira ngo itabare abanyabyago batotezwa n’abagiranabi. Mu kigereki zaburi ya 9 n’iya 10 zigize zaburi imwe (iya 9). Ni cyo gituma izindi zaburi zikurikiyeho zifite numero ebyiri zinyuranye, nk’uko twabivuze mu ijambo ry’ibanze.
Lamedi
1Nyagasani, ni iki gituma witaza,
ukihisha mu bihe by’amage?
2Mu gihe umugiranabi yigamba,
indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye.
Memu
3Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye,
kuba yabonye icyo yifuzaga
bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura.
Nuni
4Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo,
ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe.
5Igihe cyose ibyo akora biramuhira;
n’ubucamanza bwawe buramurenze,
abanzi be akabasuzugura bikabije.
Sameki
6Akunda kwibwira ngo «Ndi indatsimburwa,
no mu bihe bizaza nta cyago kizankoraho.»
Pe
7Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya,
ajunditse ubugiranabi n’ubugome.
8Yubikira hafi y’insisiro,
akihishahisha ngo yice intungane;
Ayini
agahora agenza umunyantege nke.
9Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru;
akubikira ngo asumire umunyabyago,
agasumira umunyabyago amuroha mu mutego we.
Tsade
10Arabanza akabunda, agatega,
maze uko yakabaye akiroha ku banyantege nke,
11yibwira ati «Imana ntibyitaho,
yahishe uruhanga rwayo, nta cyo yigera ibona.»
Kofu
12Uhoraho, haguruka! Mana, kinga ukuboko,
woye kwibagirwa abanyabyago!
13Kuki umugiranabi yasuzugura Imana,
akagenda yibwira ngo nta cyo uzamutwara?
Reshi
14Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira,
maze ukiyemeza kubyitaho;
umunyantege nke arakwiragiza,
kandi n’imfubyi ukayitabara.
Shini
15Burizamo ububasha bw’umugiranabi,
umuryoze ububi bw’ibyo yakoze,
he kuboneka n’agasigisigi k’ubugome bwe.
16Uhoraho ni Umwami w’ibihe byose,
abatamuzi bashize mu gihugu cye.
Tawu
17Uhoraho, wumva ibyifuzo by’abiyoroshya,
ukabakomeza umutima, ugahora ubateze amatwi,
18maze imfubyi n’abaryamirwaga ukabakiranura,
kugira ngo ku isi hatazagira umuntu wongera kwigira umuhinza.
Currently Selected:
Zaburi 10: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.