YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 69

69
Isengesho ry’intungane iri mu mibabaro#69.0 . . . iri mu mibabaro: umunyabyago ahari wanegekajwe n’indwara (4.27, 30) kandi akaba anatotezwa bikomeye, araganya kubera ibyo byago arimo, akanatakambira Uhoraho ngo amwunamure. Arasabira abanzi be igihano (23–29), hanyuma kubera icyizere afite cy’uko ibyo yasabye Imana yabyumvise akayishimira hakiri kare, ntanashidikanye gushishikariza ab’umutima woroshya bose kwifatanya na we ngo bayisingize (30–37).
1Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Amalisi». Iri mu zo bitirira Dawudi.
2Ndohora, Mana yanjye,
kuko amazi angeze mu ijosi.
3Ndarigita mu isayo, simfite aho nashinga ikirenge;
nazikamye mu kizenga, n’umuvumba urampururana.
4Singishobora no gutabaza, umuhogo wanjye wasaraye;
amaso yanjye yaruhijwe no gutegereza Imana yanjye.
5Abanyangira ubusa, bararuta ubwinshi umusatsi wanjye;
abo banyazi bafite amaboko, barampiga,
baranyishyuza ibyo ntigeze niba.
6Mana, uzi neza ubupfu bwanjye,
kandi n’ibicumuro byanjye ntibikwihishe.
7Nyagasani, Mugaba w’ingabo,
sinzakoze isoni abakwiringira,
ngo ntere ikimwaro abagushakashaka,
Mana ya Israheli!
8Niyumanganya ibitutsi, ku mpamvu yawe,
nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro;
9nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,
mba n’intamenyekana muri bene mama.
10Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,
n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.
11Nicishije bugufi nsiba ibyo kurya,
maze ibyo bimviramo ibitutsi;
12nambaye ikigunira cy’agahinda,
nuko mpinduka urw’amenyo;
13abicaye ku irembo ni jye bataramiraho,
n’abasinzi bangize indirimbo.
14Ubu rero, Uhoraho, wumve isengesho ryanjye;
igihe cyo kuntabara kirageze,
Mana, Nyir’ubuntu budashira,
undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.
15Unsayure mu nzarwe, nekuzikama;
umvane mu minwe y’abanyibasiye,
unkure mu mazi abira!
16Sintwarwe n’amazi ahurura,
ikizenga ntikindenge hejuru,
kandi sincubire mu kuzimu kw’imva!
17Unsubize, Uhoraho, kuko impuhwe zawe zihebuje;
ugirire urukundo rwawe maze unyiteho;
18ntuhishe umugaragu wawe uruhanga rwawe,
ndi mu kaga, ntutinde kuntabara;
19umbe hafi ngo undengere,
unkize abanzi banjye.
20Uzi uko ntukwa, ngasuzugurwa,
ngakozwa n’ikimwaro;
abanzi banjye bose bakuri imbere.
21Ibitutsi byambihije umutima, bimviramo no kurwara;
ntegereza uwangoboka, ndaheba,
nshaka uwampoza, sinamubona!
22Ibiryo byanjye babiroshyemo uburozi,
inyota inyishe banyuhira indurwe.
23Ibirori byabo bizabagaruke,
n’incuti zabo zibifatirwemo.
24Amaso yabo aragahumirako,
n’umugongo ucike bubube.
25Ubacurireho umujinya wawe,
n’umuriro w’uburakari bwawe ubokere.
26Urugo rwabo rurakaba itongo,
amahema yabo abure abayatura.
27Barahuhura uwo wowe wihaniye,
kandi bagashengura uwo wanegekaje.
28Ubahamye ibicumuro byabo byose,
maze bekukugiraho ubwiregure;
29bahanagurwe mu gitabo cy’ubuzima,
maze bekubarirwa hamwe n’intungane.
30Naho jyewe, w’ingorwa n’umubabare,
ubuvunyi bwawe, Mana, buranyunamure!
31Ubwo nzaririmbe izina ryawe,
kandi ndyamamaze mu bisingizo.
32Ibyo bizanyura Uhoraho,
kurusha ikimasa namutura,
cyangwa imfizi y’amahembe n’ibinono.
33Abiyoroshya nibabibona, bazishima, bati
«Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira!»
34Kuko Uhoraho yumva abatishoboye,
ntatererane abe bari ku ngoyi.
35Ijuru n’isi nibimurate,
hamwe n’inyanja n’ibiyirukamo byose.
36Kuko Imana izarokora Siyoni,
ikazasana imigi ya Yuda,
bakahasubirana, bakahatunga;
37inkomoko y’abagaragu bayo ikazaharagwa,
maze abakunda izina ryayo bakahatunga.

Currently Selected:

Zaburi 69: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in