YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 68

68
Imyato y’Uhoraho mu mateka ya Israheli#68.0 . . . mu mateka ya Israheli: biraruhije gusobanura iyi zaburi nk’uko bikwiye, kuko ibice byayo byinshi byatugejejweho nabi. Mbere na mbere, duhereye ku mirongo 25–28 twavuga ko iyi zaburi bayiririmbaga igihe rubanda rwose babaga batambagiza Ubushyinguro bw’Isezerano mu bikari by’Ingoro y’Uhoraho. Biyibutsaga kandi igihe cyose Uhoraho yagenze imbere y’umuryango we; mbese nk’igihe awukuye mu Misiri akawuyobora uri mu butayu (8–9), cyangwa se nk’igihe abahaye kwigarurira igihugu (10–11); akanabaha gutsinda Abakanahani babifashijwemo na Debora na Baraki (12–15). Nyamara imyinshi mu mirongo isigaye, ntisobanutse neza. Umuririmbyi wa zaburi ayisoza ashishikariza imiryango yose gusenga Imana.
1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, ni zaburi igenewe kuririmbwa.
2Imana nihaguruke#68.2 Imana nihaguruke: uyu murongo urasubiramo inyikirizo y’indirimbo Abayisraheli baririmbiraga mu butayu, iyo imbaga yabaga ihagurutse n’Ubushyinguro bw’Isezerano buyirangaje imbere, kugira ngo bakomeze urugendo: reba Ibar 10,35., maze abanzi bayo bakwire imishwaro,
n’abayirwanya bahungire kure yayo.
3Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa;
uko ibishashara bishonga ku muriro,
abo bagome bashirire imbere y’Imana.
4Naho intungane zihore mu byishimo,
zitete imbere y’Imana,
zihamirize ubudahwema zinezerewe.
5Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo,
nimurate Nyamugendera ku bicu;
izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire!
6Ni Umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi;
nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.
7Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo,
imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo,
naho abantu b’ibyigomeke ikabatuza ku gasi. (guceceka akanya gato)
8Nyagasani, igihe wagendaga ku isonga y’imbaga yawe,
igihe wakatazaga mu butayu,
9isi yahinze umushyitsi, ndetse n’ijuru rirashonga,
imbere y’Imana yigaragarije kuri Sinayi,
imbere y’Imana, Imana ya Israheli.
10Mana, wajyaga usesekaza imvura y’umurindi,
wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga.
11Indeka yawe babonyemo ikibanza,
ni wowe, Mana, wayibakebeye
kubera ubuntu ugirira abakene.
12Nyagasani avuga ijambo rimwe,
maze intumwa ze zigasesekara ari igitero,
13zigira ziti «Abami n’ingabo zabo bahunze,
bahunze ubutarora inyuma,
none imitako y’ingo zabo
abagore bayigize iminyago, barayikwiza.
Mwasigara muryamye mu macumbi mukora iki?
14Hari amababa y’inuma ahunze feza,
n’amoya yayo atatse zahabu.
15Umusumbabyose yatatanyije abami,
ku musozi w’urwijiji haragwa amasimbi.»
16Musozi w’Imana, musozi w’i Bashani!
Musozi w’ibihanamanga, musozi w’i Bashani!
17Misozi y’ibihanamanga, kuki mwarebana ishyari
umusozi Imana yishakiye guturaho?
Nyamara ni ko bimeze, Uhoraho azawuturaho mu bihe byose!
18Amafarasi Imana iremesha urugamba
ni uduhumbi n’uduhumbagiza!
Ni yo Umutegetsi yajeho kuri Sinayi, ajya mu Ngoro ntagatifu.
19Wazamutse mu bitwa, maze ufata ingaruzwamuheto,
abantu ubahabwaho amaturo, ndetse n’abigometse,
ngo ubashe kwiyubakira Ingoro, Uhoraho Mana yacu!
20Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose!
Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda. (guceceka akanya gato)
21Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo,
Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.
22Ariko Imana ijanjagura imitwe y’abanzi bayo,
ikamena agahanga gapfukiriyeho urusatsi,
k’umuntu utunzwe no gukora nabi.
23Nyagasani aravuze ati «Nzagarura abagiye i Bashani,
ndohore abarokeye mu ndiba y’inyanja,
24kugira ngo ubanyukanyukire mu maraso,
maze imbwa zawe zirye imirambo y’abo banzi.»
25Mana, babonye imitambagiro yawe,
imitambagiro y’Imana yanjye,
n’umwami wanjye, mu Ngoro ntagatifu.
26Abaririmbyi bagendaga imbere, abacuranzi bakabaza inyuma,
hagati hari abakobwa bavuza utugoma.
27Nimusingize Imana mu makoraniro,
musingirize Nyagasani ku isoko ya Israheli.
28Hari bene Benyamini, umuhererezi,
hakaba ibikomangoma byo kwa Yuda,
n’ibikomangoma byo kwa Zabuloni, n’ibyo kwa Nefutali.
29Imana yawe yakugeneye gukomera:
Mana, erekana rero imbaraga zawe,
wowe wagaragaje ibigwi ari twe urwanaho.
30Abami nibabona Ingoro yawe iri ahirengeye muri Yeruzalemu,
bazatanguranwa bakuzanira amaturo.
31Kangara cya gikoko cyo mu rufunzo#68.31 . . . cyo mu rufunzo: muri uyu murongo wose, umuririmbyi akoresha imvugoshusho zivuga igihugu cya Misiri cyangwa abayituyemo (igikoko, ibimasa . . . ).,
na bwa bushyo bw’ibimasa n’inyana bitagira ingano,
n’ibigendesha inda byose bifite imboho z’ifeza.
Tatanya imiryango ikunda imirwano!
32Abantu b’abakire baturutse mu Misiri,
Abo muri Nubiya barambuye ibiganza babyerekeje ku Mana. (guceceka akanya gato)
33Ngoma z’isi, nimuririmbire Imana,
mucurangire Nyagasani!
34We ugendera mu bushorishori bw’ijuru rya kera na kare!
Ng’uwo aranguruye ijwi, ijwi rikomeye cyane:
35ububasha nimubuharire Imana!
Ububengerane bwayo buganje hejuru ya Israheli,
ububasha bwayo bukaba mu bicu.
36Mana, aho uri mu Ngoro yawe, uhorana icyusa.
Imana ya Israheli ni yo iha abantu bayo
imbaraga n’ubushobozi.
Imana nisingizwe!

Currently Selected:

Zaburi 68: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in