YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 6

6
Isengesho ryo mu gihe cy’amagorwa#6.1 . . . mu gihe cy’amagorwa: ni ugutakamba k’umurwayi wanegekaye cyane, akabona ko ari igihano yahawe n’Imana (3–4). Hari kandi n’abanzi bamugose impande zose (8—9.11). Uko avuga imibereho ye yuzuye imibabaro, aratakambira Uhoraho ngo ayimukize (5.7–8); mbese ni kuki Imana yamumanurira iwabo w’abapfuye, aho batagira icyo bibuka kandi ntibashobore no kuyisingiza (6)? Arangiza isengesho rye, yizeye rwose ko ibyo asabye azabihabwa (9–11).
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, mpana utandakariye,
nkosora, utabishyizemo ubukare!
3Gira ibambe, Uhoraho, dore nta ntege ngifite;
Uhoraho, nkiza, dore amagufa yanjye arajegajega,
4ndahinda umushyitsi umubiri wose.
Mbese Uhoraho, amaherezo azaba ayahe?
5Uhoraho, garuka umbohore,
nkiza ugiriye impuhwe zawe!
6Koko rero abapfuye ntibakwibuka;
ikuzimu se ni nde wagusingirizayo?
7Dore naciwe intege no kuganya.
Uko ijoro riguye, umusego wanjye uhinduka amazi,
uburiri bwanjye bukajandama kubera amarira.
8Amaso yanjye yahennye kubera agahinda,
imboni zanjye zirahondobera ku mpamvu y’abandwanya.
9Nimumve iruhande mwese, mwa bagizi ba nabi mwe,
kuko Uhoraho yumvise imiborogo yanjye.
10Uhoraho yumvise uko mutakira,
maze yakira amasengesho yanjye.
11Abanyanga nibakorwe n’ikimwaro, bahindagane,
bamwarwe bose, basubire inyuma!

Currently Selected:

Zaburi 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy