YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 5

5
Isengesho rya mu gitondo#5.0 . . . rya mu gitondo: umurongo wa 4 ni wo uvuga ko ari isengesho rya mu gitondo. Ni ugutakamba k’umuntu wumva agoswe n’abanzi, maze akinginga Imana ngo imutabare (2—3.9). Azi neza kandi ko Uhoraho azirana n’abagizi ba nabi bose (5—7.11); ni cyo gituma we ubwe azaza gusengera mu Ngoro y’Uhoraho n’icyizere cyinshi (8), maze akahasabagirizwa ibyishimo kimwe n’izindi ntungane zose (12–13).
1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’umwirongi. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,
ushishikarire kumva amaganya yanjye.
3Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;
Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.
4Uhoraho, guhera mu gitondo wumva ijwi ryanjye;
kuva mu gitondo ndakwitegura,
ngakomeza kuba maso.
5Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,
umugome ntiyakirwa iwawe.
6Umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere;
uzirana n’abagizi ba nabi bose,
7ukarimbura abanyabinyoma.
Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,
Uhoraho nta bwo arebana na we.
8Naho jyewe, ninjira mu nzu yawe,
mbikesheje impuhwe zawe nyinshi.
Mpfukamana icyubahiro,
ndangamiye Ingoro yawe ntagatifu.
9Uhoraho, girira ubutungane bwawe, unyobore,
umwaze abahora bangenza,
untegurire inzira ushaka ko nyuramo.
10Kuko bo, nta cyakwizerwa cyabava mu kanwa,
mu mutima wabo haganje ubugiranabi;
umuhogo wabo ni imva yasamye,
akarimi kabo ni ibinyoma gusa.
11Mana, gira ubaryoze ibyo byose!
Imigambi yabo nibaviremo umutego ubahitana!
Bameneshe kubera ibicumuro byabo byinshi,
kuko bakugomera!
12Naho abagufiteho ubuhungiro bose bazanezerwa,
bahore basabagizwa n’ibyishimo;
abakunda izina ryawe uzabarengera,
ubahe kuvuza impundu.
13Uhoraho, ni wowe uha intungane umugisha,
ineza yawe ikamukingira nk’ingabo.

Currently Selected:

Zaburi 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in