YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 114

114
Ibitangaza Imana yakoze igihe cy’iyimukamisiri#114.0 . . . igihe cy’Iyimukamisiri: «Alleluya», ngiryo ijambo ribanza, rikaba risobanura ngo «Nimusingize Uhoraho». Iyi zaburi rero, ni igisigo gisingiza Imana kubera ibitangaza yakoze igihe cy’Iyimukamisiri, cyane cyane uko yabambukije inyanja y’Urufunzo, nyuma ikabambutsa na Yorudani. Imana ubwayo ni yo yagendaga imbere y’umuryango wayo: ni cyo gituma inyanja n’inzuzi, imisozi n’utununga bihinda umushyitsi imbere yayo, kandi ni na ko bikwiye! Bigereranye na Z 78; 105; 106.
1Alleluya!
Igihe Abayisraheli basohotse mu Misiri,
inzu ya Yakobo ikava mu gihugu cy’abanyamahanga,
2Yuda yahindutse igicumbi cy’Uhoraho,
Israheli ihinduka ingarigari ye.
3Inyanja yarababonye, irahunga,
Yorudani na yo irakimirana isubira inyuma;
4imisozi miremire isimbagurika nk’amapfizi y’intama,
n’utununga dusimbagurika nk’abana b’intama.
5Mbe nyanja, utewe n’iki guhunga?
Nawe Yorudani, utewe n’iki gukimirana usubira inyuma?
6Mbe misozi miremire, mutewe n’iki gusimbagurika
nk’amapfizi y’intama?
namwe tununga, mutewe n’iki gusimbagurika
nk’abana b’intama?
7Butaka, itere hejuru imbere y’Umutegetsi,
imbere y’Imana ya Yakobo,
8yo igira urutare ikaruhindura ikidendezi cy’amazi,
n’ikibuye cy’intamenwa ikagihindura isoko idudubiza.

Currently Selected:

Zaburi 114: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy