YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 113

113
Umuvugo urata Imana isumba byose kandi yita ku bantu#113.0 . . . yita ku bantu: iyi zaburi ni igisigo kirata Imana Nyir’ikuzo ikaba Umugwaneza. Ni yo itangira rya tsinda rya zaburi 113–118 Abayahudi bitaga «Hallel» (bivuga ngo «Singiza»), ari na zo baririmbaga ku minsi mikuru ikomeye yo mu mwaka, cyane cyane kuri Pasika.
1Alleluya!
Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo,
maze musingize izina ry’Uhoraho!
2Izina ry’Uhoraho nirisingizwe,
ubu ngubu n’iteka ryose!
3Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga,
nihasingizwe izina ry’Uhoraho!
4Uhoraho asumba kure amahanga yose,
n’ikuzo rye rigasumba ijuru.
5Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu,
we utetse ijabiro hejuru iyo gihera,
6maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye?
7Ahagurutsa indushyi mu mukungugu,
akavana umutindi mu cyavu,
8kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,
abakomeye bo mu muryango we.
9Umugore wari ingumba amushakira inzu,
akamugira umubyeyi wizihiwe mu bana be.

Currently Selected:

Zaburi 113: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy