YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 113 B

113 B
Umuvugo wogeza Imana nyakuri#115.0 . . . Imana nyakuri: abayoboke b’Imana y’ukuri, kabone n’aho baba rwagati mu bantu basebya Imana ya Israheli (2) bakanasenga ibigirwamana bikoreye muri zahabu na feza, ntibagomba kurarurwa n’ayo mashusho kandi na yo ubwayo atibereyeho (4–8); ahubwo bakwiye kwiringira Uwaremye ijuru n’isi wenyine (3), we uzasendereza umugisha ku muryango yihitiyemo kuva kera (9–18).
1Nta bwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe,
ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema,
kubera urukundo n’ubudahemuka ugira.
2Ni iki cyatuma amahanga avuga
ngo «Mbese Imana yabo iba hehe?»
3Imana yacu iba mu ijuru,
icyo ishatse cyose ikagikora.
4Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,
ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.
5Bifite umunwa, ariko ntibivuge,
bikagira amaso, ariko ntibibone;
6bifite amatwi, ariko ntibyumve,
bikagira amazuru, ariko ntibihumurirwe;
7bifite ibiganza, ariko ntibikorakore,
bikagira n’ibirenge, ariko ntibigende;
nta jwi na busa riva mu muhogo wabyo.
8Ba nyir’ukubihanga barakamera nka byo,
kimwe n’ababyiringira bose.
9Naho mwebwe, bana ba Israheli, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!
10Abo mu nzu ya Aroni, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!
11Namwe abatinya Uhoraho, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!
12Uhoraho aratuzirikana, azaduha umugisha!
azaha umugisha inzu ya Israheli,
azaha umugisha inzu ya Aroni,
13azaha umugisha abatinya Uhoraho,
abaciye bugufi kimwe n’abakomeye.
14Uhoraho arabahe kugwira,
mwebwe n’abana banyu!
15Murakagira umugisha w’Uhoraho,
we waremye ijuru n’isi!
16Ijuru ni ijuru ry’Uhoraho,
naho isi yayigabiye bene muntu.
17Abapfuye si bo basingiza Uhoraho,
bo bamanukira mu gihugu cy’ubujunjame;
18naho twebwe abazima, turasingiza Uhoraho,
kuva ubu ngubu ukazageza iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 113 B: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in