YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 20

20
1Divayi itera ubupfu, inzoga zigakurura isindwe,
uzishinga ntaba ari umunyabwenge.
2Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare,
umurakaje aba yihemukiye ubwe.
3Umuntu wirinda impaka arabishimirwa,
ariko uwitwa umusazi wese arazishigukira.
4Ku muhindo, umunebwe ntahinga,
ku mwero, agashakashaka akabura icyo afata.
5Inama umutima wigira ni nk’amazi magari,
umuntu uzi ubwenge ni ho avoma.
6Abantu benshi biratana ubudahemuka,
ariko se ni nde wabona umuntu uvuga ukuri?
7Intungane irangwa n’umurava,
hahirwa abana izasiga!
8Umwami aca imanza yicaye ku ntebe ye,
ikibi cyose akagitahura n’amaso ye.
9Ni nde washobora kuvuga ngo «Nasukuye umutima wanjye,
icyaha cyanjye naragihanaguye»?
10Ingero zitareshya n’iminzani ibeshya,
byombi bitera Uhoraho ishozi.
11Ibikorwa by’umusore byerekana
niba azagira imyifatire itunganye kandi iboneye.
12Ugutwi kumva n’ijisho rireba,
byombi byaremwe n’Uhoraho.
13Ntugakunde ibitotsi kugira ngo utazakena,
kanguka ube maso uzabone ikigutunga.
14Uriho agura aravuga ati «Murampenda!»
ariko avayo yirya icyara.
15Hariho zahabu n’ibirezi byinshi,
ariko icy’ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi.
16Fata umwenda we kuko yishingiye uwo atazi,
umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!
17Umugati w’ubwambuzi uryohera umuntu,
ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umusenyi.
18Imigambi ikomezwa no kuyigira hamwe n’abandi,
uzashoze urugamba umaze kugisha inama abanyabwenge.
19Usebanya amena amabanga,
ntukuzure n’ufite akarimi karekare!
20Uvuma se na nyina,
urumuri rwe ruzamuzimiraho mu ijoro ry’icuraburindi.
21Umurage uje huti huti
amaherezo ntubona umugisha.
22Ntuzavuge ngo «Nzitura inabi#20.22 «Nzitura inabi!» igitabo cy’Imigani ntigishyigikiye umuntu ushaka kwihorera ku bwe, nyamara n’ubwo nta nama gitanga zo kubabarira muri byose mbese nk’uko bizavugwa mu Ivanjili, gihitamo ko umuntu yareka uwamugiriye nabi akazihanirwa n’Imana (reba Imig 17,13; 24,29).
iyumanganye, Uhoraho azagukiza.
23Uhoraho yanga ibipimo bihuguza,
iminzani yiba si myiza.
24Uhoraho ni we uyobora intambwe z’umuntu,
we yakumva ate aho ava n’aho agana?
25Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho»,
kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane.
26Umwami uzi ubwenge atahura abagome
akabahana yihanukiriye.
27Umutima w’umuntu ni itara Uhoraho yamuhaye,
ngo rimurike ibimwihishemo byose#20.27 ibimwihishemo byose: Imana yahaye umuntu umutimanama, utuma ashishoza akamenya niba ibitekerezo n’ibyifuzo by’umutima we ari byiza cyangwa bibi..
28Ubudahemuka n’umurava birinda umwami,
na we ingoma ye akayishimangiza ubutabera.
29Ishema ry’abasore ni ubugangare bwabo,
naho umutako w’abasaza ni imvi zabo.
30Inguma z’amaraso zicubya ubugome,
naho imihini igakiza ingeso mbi.

Currently Selected:

Imigani 20: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in