Imigani 19
19
1Umukene urangwa n’umurava
aruta ufite ururimi rw’uburiganya akaba n’umupfayongo.
2Ahatari ubumenyi, umwete nta cyo umara,
kandi iyihuse yabyaye ibihumye.
3Ubusazi bw’umuntu ni bwo bumuyobya,
n’umutima we ukarakarira Uhoraho.
4Ubukire bukurura incuti nyinshi,
naho umukene atana n’incuti ye.
5Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa,
kandi n’ubunza ibinyoma ntazarokoka.
6Igikomerezwa gishagarwa n’indyarya nyinshi,
kandi abantu bose bakunda ugira ubuntu.
7Abavandimwe b’umukene bamwanga bose,
none se incuti ni zo zitazamuhungaho?
8Uwunguka ubwenge aba yikunda ubwe,
naho ukomeza ubumenyi aba agira amahirwe.
9Utangwaho umugabo akabeshya, azahanwa,
kandi n’ubunza ibinyoma azarimbuka.
10Kuba mu bukire, ntibibereye umupfayongo,
n’umugaragu ntakwiriye gutegeka abatware.
11Umuntu ushyira mu gaciro, bituma atarakara vuba,
agaheshwa ikuzo no kwihanganira inabi yagiriwe.
12Uburakari bw’umwami ni nk’imitontomo y’intare,
ariko ineza ye ikamera nk’ikime cyatonze ku byatsi.
13Umwana w’ikigoryi ashyira se mu makuba,
naho intonganya z’umugore ni nk’umutonyi udahwema kujojoba.
14Umurage uva ku babyeyi ni inzu n’umutungo,
naho umugore uzi ubwenge, Uhoraho ni we umutanga.
15Ubunebwe butera gusinzira ubuticura,
kandi umunyamwete muke ahorana inzara.
16Uwubahiriza amategeko aba arinze ubuzima bwe,
naho uhinyura inzira zayo azapfa.
17Ugiriye impuhwe umukene, aba agurije Uhoraho,
kandi iyo neza ni we uzayimwitura.
18Jya uhana umuhungu wawe bikiri mu maguru mashya#19.18 mu maguru mashya: ni ukuvuga ko «Igiti kigororwa kikiri gito».,
ariko ntukarakare ngo ugeze aho kumwica.
19Umunyamujinya wa cyane yikururira ibihano,
iyo umwihoreye, arashyekerwa.
20Jya wumva inama, wemere bakwigishe,
bizatuma uhinduka umunyabuhanga.
21Umuntu yigira imigambi myinshi ku mutima,
ariko icyo Uhoraho ashaka ni cyo gikorwa.
22Icyo umuntu yifuza ku wundi, ni ubudahemuka,
kandi umukene aruta umubeshyi.
23Gutinya Uhoraho bitanga ubuzima,
uzijuta, usinzire neza, nta cyago kiguteye.
24Umunebwe ashora ikiganza ku mbehe,
ariko ntashobore kwitamika.
25Uzakubite umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge,
nucyaha umunyabwenge, azasobanukirwa amenye.
26Ujujubya se kandi akirukana nyina,
aba ari umwana gito kandi uteye ishozi.
27Mwana wanjye, nureka kumva inyigisho,
bizakuviramo kohoha kure y’amagambo y’ubumenyi.
28Uhamya ibinyoma aba asuzuguye ubutabera,
kandi umunwa w’abagiranabi unyurwa n’amahugu.
29Abasekanyi bateganirijwe ibihano,
kandi ibicucu bizakubitwa inkoni mu bitugu.
Currently Selected:
Imigani 19: KBNT
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.