YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 21

21
1Umutima w’umwami uri mu kiganza cy’Uhoraho, akawuyobora,
mbese nk’uko bayobora umugezi w’amazi aho bashatse hose.
2Inzira za muntu zose abona zimunogeye,
ariko Uhoraho ni we upima imitima.
3Ubutungane n’ubutabera binyura Uhoraho,
kuruta ibitambo#21.3 kuruta ibitambo: uyu mugani w’abanyabuhanga uhuje na zimwe mu nyigisho z’ingenzi z’abahanuzi. Reba Am 5,22–24; Hoz 6,6; 8,13; Iz 1,11–17; Mt 9,13..
4Indoro y’agasuzuguro n’umutima wirata
ni byo bigaragaza icyaha cy’abagome.
5Imigambi y’umunyamwete iramukiza,
ariko uhubuka wese aba asanga ubutindi.
6Umutungo w’umwibano ni ubusa buyoyoka,
na bene wo baba bashaka urupfu.
7Ububisha bw’abagome ni bwo buboreka,
kuko banga gukurikiza ubutabera.
8Inzira y’umwicanyi iba iziguye,
naho imigenzereze y’intungane irangwa n’ubutabera.
9Biraruta kwinugika mu ngombe iri mu rugo,
aho kubana mu nzu n’umugore w’umunyamahane.
10Umutima w’umugiranabi uhora ushaka ikibi,
ndetse n’incuti ye ntayireba neza.
11Nibakubita umusekanyi, injiji izakurizaho guca akenge,
nibigisha umunyabuhanga, azunguka ubumenyi.
12Nyir’ubutungane yitegereza inzu y’abagiranabi,
abagome bose akabarindimurira mu makuba.
13Uwanga kumva umunyantege nke amutabaje,
na we azataka abure umutabara.
14Nta gihosha umujinya w’umuntu wafungije,
nko kumugabira mwiherereye, cyangwa kumutura mu ibanga.
15Intungane inezezwa no kubahiriza ubutabera,
naho abagiranabi bazarimbuka.
16Umuntu ubungera ntanyure inzira y’ubwitonzi,
azaruhukira mu rugaga rw’ab’ikuzimu.
17Ukunda amaraha, azatindahara,
ukunda divayi n’amavuta ntazakira.
18Umugome aba incungu y’intungane,
naho umugambanyi akagwa mu kigwi cy’intabera.
19Gutura mu gihugu cy’ubutayu,
biruta kubana n’umugore w’umushiha n’umunyamahane.
20Mu nzu y’umunyabuhanga, habamo ubukungu bwinshi n’amavuta,
ariko umunyabwenge buke atagaguza ibye.
21Ukurikirana ubutungane n’ubwitonzi,
azaronka ubugingo, umukiro n’icyubahiro.
22Umunyabuhanga afata mpiri umugi urimo ingabo z’intwari,
agasenya inkuta zarindaga abawutuye.
23Ufata ururimi rwe akabumba umunwa we,
umutima we aba awurinze amakuba.
24Uwirata agatukana, bamwita «umusekanyi»,
imigenzereze ye irangwa n’ubwirasi bukabije.
25Umunebwe apfa yifuza,
kuko amaboko ye yanga gukora.
26Umugome yiriza umunsi wose ararikiye iby’abandi,
naho intungane itanga ititangiriye itama.
27Igitambo cy’abagome gitera ishozi Uhoraho,
nkanswe iyo bagituranye ubuhemu.
28Uhamya ibinyoma azarimbuka,
ariko utega amatwi, azahabwa ijambo arihorane.
29Umuntu w’umugome yerekana ko yigize,
naho uw’intabera atsimbarara ku myifatire ye.
30Nta buhanga, nta bwenge,
nta n’inama y’umuntu yahangara Uhoraho.
31Ku munsi w’urugamba, ifarasi barayambika bakayitunganya,
ariko Uhoraho ni we utanga gutsinda.

Currently Selected:

Imigani 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in