Ibarura 36
36
Itegeko rigenga ishyingirwa ry’abakobwa barazwe ibya ba se
1Nuko abatware b’inzu ya bene Gilihadi, mwene Makiri umuhungu wa Manase, wo mu muryango wa bene Yozefu, baza imbere ya Musa n’imbere y’abatware b’imiryango ya Israheli, baravuga bati 2«Uhoraho yategetse databuja kugabanya Abayisraheli igihugu akoresheje ubufindo. Umunani w’umuvandimwe wacu Selofehadi, Uhoraho yategetse databuja ko uzahabwa abakobwa be. 3Nibaramuka rero barongowe n’umugabo wo mu wundi muryango w’Abayisraheli, umunani wabo uzavanwa ku uwo twahawe na ba data, maze wongerwe ku uwabo mu muryango bazashyingirwamo. 4Umwaka wa yubile#36.4 umwaka wa yubile: reba Lev 25,8–17. nugera muri Israheli, umunani wabo uzakurwa burundu ku wa ba data, maze wongerwe ku uwo mu muryango bazashakamo.»
5Ku itegeko ry’Uhoraho, Musa aha Abayisraheli amabwiriza akurikira, agira ati «Abahungu bo mu muryango wa Yozefu baravuga ukuri. 6Dore rero itegeko ry’Uhoraho ku kibazo cyerekeye abakobwa ba Selofehadi. Bazashake umugabo bikundiye; apfa gusa kuba ari uwo mu muryango ufitanye isano na se ubabyara. 7Bityo buri Muyisraheli azagumana umunani wo mu nzu yo kwa se, hoye kugira umunani uva mu muryango ngo ujye mu wundi. 8Umukobwa wese uzaragwa umunani w’umwe mu miryango y’Abayisraheli, ntashobora gushaka undi mugabo, uretse uwo mu nzu yo muri uwo muryango wo kwa se. Bityo, buri Muyisraheli wese azatunga umunani wo kwa se. 9Nta munani uzashobora kuva mu muryango ngo ujye mu wundi, ahubwo buri muryango w’Abayisraheli uzagumana umunani wawo.»
10Abakobwa ba Selofehadi rero bakurikiza ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. 11Nuko Mahila, Tirisa, Hogila, Milika, Nowa, mbese abakobwa ba Selofehadi bose, bashyingirwa ku bahungu ba se wabo. 12Ni ukuvuga ko bashyingiwe rero ku bagabo bakomoka mu mazu ya bene Manase, umuhungu wa Yozefu. Bityo, umunani wabo uguma mu muryango w’inkomoko ya se ubabyara.
13Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.
Currently Selected:
Ibarura 36: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.