Ivugururamategeko 1
1
IJAMBO MUSA YAVUZE UBWA MBERE
1Dore amagambo Musa yabwiriye Israheli yose hakurya ya Yorudani#1.1 hakurya ya Yorudani: ku muntu utuye mu gihugu cya Israheli, iyo asomye iki gitabo, «hakurya ya Yorudani» bisobanura iburasirazuba bwayo. Amazina y’ingenzi avugwa hano, ari ay’ibihugu, imigi, imigezi cyangwa imisozi, wayasanga ku ikarita ibyerekana., mu butayu, muri Araba, ahateganye na Sufu, hagati ya Parani, Tofeli, Lavani, Haseroti na Di-Zahavu. 2Kuva kuri Horebu kugera i Kadeshi-Barineya unyuze ku musozi wa Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe. 3Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine kuva bimutse mu Misiri, Musa ageza ku Bayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubabwira byose. 4Ubwo yari amaze gutsinda Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni, no gutsindira ahitwa Edereyi Ogi umwami wa Bashani wari utuye ahitwa Ashitaroti. 5Nuko, bari hakurya ya Yorudani mu gihugu cya Mowabu, Musa aterura abasobanurira Amategeko ku buryo buteye butya:
Imana itegeka Israheli gushyira nzira
6Turi ku musozi wa Horebu, Uhoraho Imana yacu yaravuze ati «Mumaze igihe kirekire bihagije kuri uyu musozi; 7none nimuhaguruke, mujye mu misozi y’Abahemori no mu tutere twose tuhegereye, mukwire muri Araba, no ku Misozi, no mu Bisiza, no muri Negevu no ku nkombe y’Inyanja, mu gihugu cya Kanahani no muri Libani, kugera ku Ruzi runini rwa Efurati. 8Ngicyo igihugu mbagabiye. Nimukijyemo, kibe icyanyu; ni cyo Uhoraho yarahiye#1.8 Uhoraho yarahiye: reba Intg 12,7; 15; 26,2–5; 28,13–15 . . . kuzaha abakurambere banyu Abrahamu, Izaki na Yakobo, kimwe n’abazabakomokaho.»
Musa ashyiraho abacamanza#1.8 abacamanza: reba Iyim 18,13–26
9Icyo gihe narababwiye nti «Sinabasha kubatwara jyenyine! 10Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none dore muhwanyije ubwinshi n’inyenyeri zo mu kirere. 11Uhoraho Imana y’abakurambere banyu arabahe kororoka, murute incuro igihumbi uko mungana ubu ngubu, arabahe n’umugisha nk’uko yabibasezeranyije. 12Ubu se nabasha gutwara jyenyine intimba zanyu, intonganya n’imanza zanyu? 13Nimushake mu miryango yanyu abantu bitonda, b’abanyabwenge kandi b’inararibonye, maze mbagire abatware banyu.» 14Namwe mwaranshubije muti «Ibyo utubwiye gukora ni byiza.» 15Ni bwo rero ntoranyije abakuru b’imiryango yanyu, abantu b’impuguke kandi b’inararibonye, maze mbagira abatware b’imiryango yanyu: bamwe bagatwara abantu igihumbi, abandi ijana, abandi mirongo itanu, abandi icumi; nongeraho n’abashinzwe kubahiriza amategeko.
16Icyo gihe nahaye abacamanza banyu amabwiriza ngira nti «Muzajye mwumva ibibazo by’abavandimwe banyu, mucire urubanza rw’intabera umuntu wese ufitanye akantu n’umuvandimwe we cyangwa n’umusuhuke ucumbitse iwe. 17Mu guca imanza ntimuzagire aho mubogamira, abaciye bugufi n’abakomeye mujye mubumva kimwe; ntimuzagire uwo mutinya, kuko ubucamanza ari ubw’Imana. Nihagira ikibazo kibagora cyane, muzakinshyikirize, nzagikemura.» 18Icyo gihe rero, mbaha amategeko ku byo mwagombaga gukora byose.
Abayisraheli bigomeka#1.18 Abayisraheli bigomeka: reba Ibar 13–14. mbere yo kwinjira mu gihugu basezeranyijwe
19Hanyuma twahagurutse i Horebu, twambukiranya bwa butayu bugari kandi buteye ubwoba mwiboneye; dukurikira inzira igana mu misozi y’Abahemori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yari yabidutegetse; nuko tugera i Kadeshi-Barineya. 20Ndababwira nti «Mugeze mu misozi y’Abahemori#1.20 imigezi y’Abahemori: Abayisraheli rero bari bageze ku mipaka y’igihugu cya Kanahani, cyanitwaga icy’Abahemori, kuko ari bo bari bagituyemo ari benshi. Uhoraho Imana yacu aduhaye. 21Dore Uhoraho Imana yawe akweguriye igihugu. Zamuka, ukigire icyawe nk’uko Uhoraho Imana y’abakurambere bawe yabigusezeranyije. Ntutinye, ngo ucike intege!» 22Icyo gihe mwese mwaranyegereye, murambwira muti «Reka dutume abatasi batubanzirize, badutatire icyo gihugu, batumenyeshe neza inzira tugomba kuzazamukiramo, n’imigi tuzageramo.» 23Ibyo narabishimye; maze ntoranya muri mwe abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango. 24Bashyira nzira, baterera iyo misozi. Bageze mu bikombe bya Eshikoli, barahatata. 25Basoroma ku mbuto z’icyo gihugu, bahindukiye baraziduha. Badutekerereza n’iby’aho, bagira bati «Igihugu Uhoraho Imana yacu aduhaye ni igihugu cyiza!»
26Nyamara mwe mwanga kukijyamo, musuzugura ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, 27mwitotombera mu mahema yanyu muvuga, ngo «Kuba Uhoraho atwanga ni cyo cyatumye atuvana mu gihugu cya Misiri! Ngo kwari ukugira ngo atugabize Abahemori maze baturimbure! 28Muti ese turazamuka tujya he? Bene wacu baduciye intege batubwira yuko abantu baho badusumbya kure igihagararo n’imbaraga, ko bafite imigi minini kandi ikomeye, izengurutswe n’inkuta z’amabuye zikabakaba ku ijuru; ndetse twabonyeyo n’Abanaki#1.28 Abanaki: kimwe n’Abarefayimu n’Abahemi (2.10–11), cyangwa n’Abazamuzimi (2.20), bari abantu barebare cyane. Ariko abatasi bagakabiriza uburebure bwabo n’imbaraga zabo, kugira ngo bace intege bene wabo ngo batajya kubarwanya.!»
29Narababwiye nti «Mwihinda umushyitsi ngo mubatinye! 30Uhoraho Imana yanyu ubagenda imbere azabarwanirira ubwe, nk’uko yabigenjeje mu Misiri mubyirebera, 31kandi nk’uko yabigenjeje no mu butayu. Ese nta bwo wiboneye uko Uhoraho Imana yawe yaguhetse nk’uko umuntu aheka umwana we, mu rugendo rwose mwakoze kurinda mugera ino?» 32Ibyo mwabirenzeho ntimwemera Uhoraho Imana yanyu, 33kandi ari we wabagendaga imbere akabashakira aho mushinga ingando: nijoro akagenda mu nkingi y’umuriro ngo abereke inzira mucamo, ku manywa akagenda mu gicu.
34Uhoraho yumvise amagambo mwavugaga, biramurakaza, bituma arahira ati 35«Ni ukuri, nta n’umwe muri aba bantu, nta n’umwe muri iyi nyoko mbi uzabona igihugu cyiza narahiriye kuzaha abakurambere banyu, 36keretse Kalebu#1.36 Kalebu: hamwe na Yozuwe, ni bo bonyine mu batasi bagerageje kwemeza rubanda kwigarurira bidatinze igihugu basezeranyijwe, reba Ibar 14,6–9. mwene Yefune: uwo we azakibona, kandi we n’urubyaro rwe nzabaha ubutaka yakandagiyeho, kuko igihe cyose yakurikiye Uhoraho ubudahwema.» 37Nanjye mwatumye Uhoraho andakarira#1.37 Uhoraho andakarira: mu Ibar 22,12 handitse ko Musa atemeye Uhoraho bihagije bari i Kadeshi, nyamara ntituzi neza ibyabaye.; maze aravuga ati «Nawe ntuzinjiramo! 38Yozuwe mwene Nuni umufasha wawe, ni we uzinjiramo: uramutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzatuma Abayisraheli bigarurira icyo gihugu. 39Byongeye, abana banyu mwavugaga ko bazaba ingaruzwamuheto, abana banyu b’ibitambambuga bataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, bo bazakinjiramo. Ni bo nzagiha, ni bo bazagifata. 40Naho mwebwe nimuhindukire musubire mu butayu, mugende mwerekeza ku Nyanja y’Urufunzo.»
41Mwaranshubije muti «Twacumuriye Uhoraho! Noneho tugiye kuzamuka, turwane nk’uko Uhoraho Imana yacu yabidutegetse.» Ni bwo rero buri wese muri mwe afashe intwaro ze, mwibwira ko guterera ya misozi byoroshye. 42Ubwo Uhoraho yarantumye ati «Babwire uti ’Ntimuzamuke kandi ntimurwane, kuko tutari kumwe! Nimusigeho, hato mutaneshwa n’abanzi banyu!’» 43Ibyo narabibabwiye, ariko ntimwumva, musuzugura ijwi ry’Uhoraho; maze kubera kwiyemera, mwiha guterera iyo misozi. 44Ni bwo Abahemori batuye iyo misozi babasanganije intwaro, babomaho nk’irumbo ry’inzuki; maze barabacocagura, kuva i Seyiri kugera i Horima.
45Mugarutse, mujya kuririra imbere y’Uhoraho; nyamara Uhoraho ntiyabitaho ngo abatege amatwi. 46Nuko muguma i Kadeshi igihe kirekire, gihwanye n’icyo mwari mwarahamaze mbere.
Currently Selected:
Ivugururamategeko 1: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.