Ibarura 35
35
Imigi yeguriwe Abalevi
1Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu hafi ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati 2«Tegeka Abayisraheli ko ku mugabane wabo, bahaho Abalevi imigi yo guturamo. Muzabahe kandi n’imirima ikikije iyo migi. 3Iyo migi muzabaha bazayituramo, naho iyo mirima bazayishyiramo ibikoresho byabo, banaragiremo amatungo yabo yose. 4Imirima ikikije iyo migi muzaha Abalevi, izaba ituruka ku rukuta rw’umugi, igere mu mikono igihumbi impande zose.
5Muzaturuka inyuma y’umugi, mu ruhande rw’iburasirazuba mupime imikono ibihumbi bibiri, mu majyepfo mupime ibihumbi bibiri, mu burengerazuba naho mupime imikono ibihumbi bibiri. Ubwo umugi muzaba muwugoteye hagati. Iyo ni yo mirima izaba ikikije imigi Abalevi bazahabwa. 6Mu migi izahabwa Abalevi, itandatu muri yo, izaba iy’ubugingo kugira ngo abicanyi bajye bahahungira. Muzongeraho kandi n’indi migi mirongo ine n’ibiri; 7ni ukuvuga ko imigi izegurirwa Abalevi yose hamwe izaba mirongo ine n’umunani. Buri mugi kandi, uzajyana n’imirima yawo. 8Muri iryo tanga ry’imigi y’Abayisraheli, umuryango ufite myinshi muzawake myinshi, ufite mike muwake mike. Buri muryango uzaha Abalevi imigi, mu kigereranyo cy’umugabane uzaba wegukanye.»
Imigi y’ubuhungiro bw’abicanyi
9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli. Uti ’Nimumara kwambuka Yorudani mujya mu gihugu cya Kanahani, 11muzatoranye imigi izababera iy’ubuhungiro. Umuntu uzaba yishe undi atabigize nkana, azajya ahahungira. 12Iyo migi izababera ubuhungiro kugira ngo murokoke. Umwicanyi ntazicwe mbere yuko acirirwa urubanza imbere y’ikoraniro. 13Muri iyo migi itandatu y’ubuhungiro, 14itatu muzayitoranye hakurya ya Yorudani, naho yindi itatu muyitoranye mu gihugu cya Kanahani. Iyo migi izababera iy’ubuhungiro.
15Iyo migi itandatu izaba iy’ubuhungiro bw’Abayisraheli, n’abasuhuke babarimo, kimwe n’umushyitsi uzabagenderera. Umuntu wese uzica undi atabigize nkana, azajya ahahungira. 16Umuntu uzicisha icyitwa icyuma cyose, azaba abaye umwicanyi; na we agomba kwicwa. 17Uzica undi ari uko yamuteye ibuye, azaba ari umwicanyi; na we agomba kwicwa. 18N’uzica undi ari uko yamuteye umujugujugu; na we azagomba kwicwa. 19Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura.
20Umuntu uzahutaza undi abigiranye urwango, akagira se icyo amutera abigiranye ubugome, 21cyangwa akamukubita abigiranye urwango, maze akamwica, uwo uzaba yakubise, na we azicwe, kuko ari umwicanyi. Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura. 22Ariko hari ubwo yashobora kugira ibyago agahutaza undi nta rwango, akagira icyo amutera nta bugome, 23cyangwa akamuhamya ibuye rikamwica atamubonye. Niba yabigize nta rugomo, nta n’inabi amwifuriza, 24ikoraniro rizaca urubanza rikurikije aya mategeko, maze rikiranure uwishe n’ugomba guhora. 25Uwo azaba yishe, ikoraniro rizamukura mu maso y’ugomba guhora, maze rimusubize aho yari yaracikiye mu mugi w’ubuhungiro. Azawugumamo kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru wakoreweho umuhango wo gusigwa amavuta matagatifu. 26Ariko uwo mwicanyi nasohoka mu mugi w’ubuhungiro, 27maze ugomba guhora akamusanga hanze yawo akamwica, nta cyaha azaba akoze. 28Uwo mwicanyi rero azaguma mu mugi w’ubuhungiro bwe kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru. Niyumva ngo yapfuye, azabone gusubira mu isambu ye. 29Aho muzatura hose, iryo rizababere itegeko rigenga irangiza ry’imanza, uko ibisekuruza bizagenda bisimburana.
30Mu manza z’ubwicanyi zose, umwicanyi azicwe ari uko ashinjwa n’abagabo babiri nibura. Ntihazagire uwo mucira urubanza rwo gupfa ashinjwa n’umuntu umwe gusa. 31Ntimuzemere ikiguzi#35.31 ntimuzemere ikiguzi: no muri Israheli, amagara ntaguranwa amagana. cyo gucungura ubuzima bw’umwicanyi ukwiye urupfu; ahubwo muzamwice. 32Ntimuzemere ikiguzi kugira ngo mumureke acikire mu mugi w’ubuhungiro, cyangwa ngo agaruke mu gihugu cy’iwabo umuherezabitambo mukuru atarapfa. 33Ntimuzanduze igihugu muzaba murimo; koko rero, amaraso ni ikintu cyanduza igihugu. Kandi nta we ushobora guhanagura amaraso yamenetse mu gihugu, adakoresheje ay’uwayakimennyemo. 34Ntuzanduze igihugu mutuyemo. Ndi Uhoraho, kandi ubwanjye ntuye mu Bayisraheli rwagati.»
Currently Selected:
Ibarura 35: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.