YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 21

21
Inkota y’Uhoraho
1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukira urebe mu majyepfo maze ubwire ijambo ryawe abo mu majyepfo, uhanurire ishyamba ryo mu karere k’amajyepfo#21.2 ishyamba . . . amajyepfo: Yuda yari akarere k’amajyepfo y’igihugu cya Kanahani, ikagira amashyamba menshi. Yuda rero izarimbuka nk’ishyamba riyogojwe n’umuriro.. 3Uzabwire ishyamba ryo mu karere k’amajyepfo uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kugucanamo umuriro, uzatwike ibiti byose, ibibisi n’ibyumye. Uzaba ari inkongi idateze kuzima, uzatwika abantu bose kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. 4Buri kinyamubiri cyose kizamenya ko ari jyewe Uhoraho wawucanye, kandi ntuteze no kuzima.’»
5Nuko ndavuga nti «Ni ko se, Nyagasani Uhoraho, dore baramvugiraho bagira bati ’Mbese aho uriya si gacamigani.’» 6Uhoraho ni ko kumbwira ati 7«Mwana w’umuntu, hindukirira Yeruzalemu, uvume Ingoro ntagatifu kandi uhanurire igihugu cya Israheli ibicyerekeyeho. 8Uzabwire igihugu cya Israheli uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati maze ngutsembeho intungane kimwe n’umunyabyaha#21.8 intungane kimwe n’umunyabyaha: n’ubwo intungane, ku giti cyayo, itari ikwiye guhanwa, ntizashobora kurokoka ibyago bikomeye bizagwirira umuryango wose.. 9Igitumye ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati, ni ukugira ngo ngutsembeho intungane kimwe n’umunyabyaha, nibasire icyitwa ikinyamubiri cyose kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. 10Nuko ikinyamubiri cyose kizamenye ko jyewe, Uhoraho, nkuye inkota yanjye mu rwubati, ikaba itazongera gusubiramo ukundi!
11Naho rero wowe, mwana w’umuntu, tangira uganye, unihe kandi ushavure, uganyire mu maso yabo. 12Nibakubaza bati ’Ni kuki uganya?’ uzababwire uti ’Ni ukubera inkuru mbi y’ibigiye kuba numvise: Imitima yose izahahamuka n’ibiganza birabirane, imbaraga zizashire kandi amavi acike intege. Dore ngibi biraje, kandi birabaye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’»
13Uhoraho ambwira iri jambo, ati 14«Mwana w’umuntu, ngaho hanura. Uzavuge uti ’Nyagasani Uhoraho avuze atya:
Mbega inkota we! Mbega inkota ityaye kandi irabagirana!
15Yatyarijwe kwica, none irarabagirana kandi igatera ibishashi.
16Yahawe kurabagirana ngo ibone gukoreshwa,
iratyazwa ku buryo irabagirana, kugira ngo ihabwe umwicanyi.
17Taka kandi uboroge, mwana w’umuntu,
kuko inkota irimbura umuryango wanjye,
n’ibikomangoma byose bya Israheli.
Nuko rero ngaho ikomange ku gituza,
18kuko ari ibigeragezo. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’
19Naho rero wowe, mwana w’umuntu,
hanura ukomanye n’ibiganza ugira uti
’Inkota iri bukubite incuro ebyiri ndetse n’eshatu!
Ni inkota isogota abantu benshi;
ya nkota ndende ibahinguranya!
20Ibyo bibereyeho kugira ngo ucike intege,
n’ibikugusha birusheho kuba byinshi.
Dore kuri buri muryango mpashyize inkota,
inkota yacuriwe gutera ibishashi, igatyarizwa kwica.
21Nigaragaze ko ityaye amugi yombi,
ndetse yerekere no mu mpande zose.’
22Nanjye ubwanjye ngiye gukomanya ibiganza,
ngiye kukumariraho uburakari bwanjye.
Ni jye Uhoraho ubivuze.»
Umwami w’i Babiloni mu mayirabiri#21.22 mu mayirabiri: umwami wa Babiloni aracyashidikanya, niba yabanza kurwanya Raba y’Abahamoni (iri mu burasirazuba bwa Yorudani), cyangwa se agatera Yeruzalemu. Arabaza rero imana ze, akoresheje ubufindo; maze bugwa kuri Yeruzalemu.
23Uhoraho ambwira iri jambo, ati 24«Naho rero wowe, mwana w’umuntu, shushanya inzira ebyiri zashobora kunyurwamo n’inkota y’umwami w’i Babiloni; izo nzira zombi kandi zive mu gihugu kimwe. Hanyuma aho izo nzira zitangiriye, uhashyire icyapa cyerekana aho zigana. 25Imwe muri zo izayobora inkota ije igana Raba y’Abahamoni, indi iyobore inkota ije igana mu kigo gikomeye cy’i Yeruzalemu muri Yuda. 26Koko rero, umwami w’i Babiloni ahagaze mu mayirabiri, aho inzira zombi zitangiriye, kugira ngo akoreshe ubufindo. Ariho aramisha imyambi hirya no hino, abaza abaterafimu#21.26 abaterafimu: ni udushusho tw’ibigirwamana, abantu bagendanaga., akitegereza n’inyama y’umwijima. 27Ubufindo bwo mu kiganza cy’iburyo bwaguye kuri Yeruzalemu, kugira ngo hatangwe itegeko ryo kwica, banashinge imashini z’intambara. Bazakoma akamo k’intambara, amarembo bayegereze imashini zo kuyasenya, baharunde imigina y’ibitaka kandi bahakikize imikingo impande zose. 28Nyamara abantu b’i Yeruzalemu bo babona ko ibyo nta cyo biteze kubatwara, kuko bari biringiye indahiro barahiwe; ariko umwami w’i Babiloni azabibutse ubuhemu bwabo maze bafatwe. 29Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Kubera ko mukomeza kunyibutsa ibyaha byanyu mumpemukira ku mugaragaro, mukagaragaza amafuti yanyu mu byo mukora byose, muzajyanwa bunyago kuko mutabinyibagije.’
30Naho wowe rero, mwami wa Israheli, uri umugome w’imburamumaro; igihe cyawe kirageze n’ubugome bwawe burarangiye. 31Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Bazakwambura umutamirizo wo mu mutwe wawe, bakunyage ikamba maze byose bihinduke ukundi: ibyari biciye bugufi bizashyirwe ejuru, n’ibyari ejuru bicishwe bugufi. 32Uzahinduka amatongo, bagusenye usigare uri itongo! Yeruzalemu we, nguko uko nzakugenzereza mbere y’uko nyir’uguca urubanza aza maze nkarumwegurira.’»
Igihano cy’Abahamoni#21.32 Igihano cy’Abahamoni: kubera ko ubufindo buguye kuri Yeruzalemu, Abahamoni bizeye ko bo bahonotse; nyamara ni ukwibeshya, kuko na bo bazarimbuka.
33Naho wowe rero, mwana w’umuntu, hanurira Abahomoni bagenzwa no gutukana, uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore inkota iraje! Inkota yakuwe mu rwubati, yabanguriwe kwica, irarabagirana ngo itsembe kandi itere ibishashi! 34Mu gihe mwebwe mucyibeshya ngo murabonekerwa, mugihanuza abanyabinyoma, iyo nkota yiteguye gusogota abagome n’imburamumaro kuko igihe cyabo kigeze n’ubugome bwabo bukaba burangiye. 35Ngaho, nimusubize inkota zanyu mu rwubati, kuko nzabacira urubanza mugeze mu gihugu mukomokamo, aho mwaremewe. 36Nzakumariraho umujinya wanjye, nkurahurireho umuriro w’uburakari bwanjye maze nkugabize ibiganza by’abanyarugomo, ba kabuhariwe mu kurimbura. 37Muzatwika n’umuriro, amaraso yanyu azatembe rwagati mu gihugu, nta na kimwe muzasigazaho urwibutso, kuko jyewe, Uhoraho, ari ko mvuze!»

Currently Selected:

Ezekiyeli 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in