YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 20

20
Amateka y'ubuhemu bwa Israheli
1Nuko mu mwaka wa karindwi#20.1 mu mwaka wa karindwi : ni muri 591 mb.K.; ubwo hari hasigaye imyaka itatu cyangwa ine Yeruzalemu igasenywa burundu, kuko yongeye kwivumbagatanya ku Banyababiloni, na benshi mu baturage basigaye bakajyanwa bunyago., ku munsi wa cumi w'ukwezi kwa gatanu, bamwe mu bakuru b'umuryango wa Israheli baraza bicara imbere yanjye, bazanywe no guhanuza Uhoraho. 2Ubwo Uhoraho ambwira iri jambo, ati 3«Mwana w'umuntu, bwira abakuru b'umuryango wa Israheli uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Ese ye, ubwo muzanywe no kugira icyo mumpanuza ? Mbirahiye ubugingo bwanjye - uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze - nta bwo nzemera guhanuzwa namwe.'
4Ni ko se mwana w'umuntu, ntugiye se kubacira urubanza ? Ngaho bamenyeshe amahano yakozwe n'abakurambere babo. 5Uzababwire uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Umunsi nitoreye umuryango wa Israheli, nkarahira ndamburiye ikiganza ku nzu ya Yakobo; nabibamenyesheje muri mu gihugu cya Misiri, mbaramburiraho ikiganza kandi mbabwiza indahiro nti 'Ndi Uhoraho Imana yanyu.' 6Uwo munsi nabaramburiyeho ikiganza, mbarahira ko nzabavana mu gihugu cya Misiri nkabajyana mu gihugu nabahitiyemo, igihugu gitemba amata n'ubuki, kikaba na cyiza kuruta ibindi byose. 7Nuko ndababwira nti 'Buri muntu nazibukire ibiterashozi bibashuka, mureke kwiyanduza n'ibigirwamana byo mu Misiri; ndi Uhoraho Imana yanyu.'
8Nyamara bambereye ibirara banga kunyumva, ntihagira n'umwe uzibukira ibiterashozi byabashukaga; ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho rwagati mu gihugu cya Misiri. 9Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa imbere y'abanyamahanga bari batuyemo, ari na bo bandebaga igihe mbimenyesheje, mbavana mu gihugu cya Misiri. 10Hanyuma nabavanye mu gihugu cya Misiri mbajyana mu butayu, 11mbaha amategeko yanjye kandi mbamenyesha amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho. 12Nageze aho mbaha sabato zanjye ngo zibabere ikimenyetso cyanjye muri bo, kugira ngo bamenye ko ari jye, Uhoraho ubatagatifuza.
13Nyamara aho mu butayu, Abayisraheli baranga bambera ibirara, ntibakurikiza amategeko yanjye, birengagiza amabwiriza yanjye kandi ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho; bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbarimburire aho mu butayu. 14Ariko nagiriye izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo. 15Byongeye kandi, nabaramburiyeho ikiganza aho mu butayu, mbarahira ko ntazabajyana mu gihugu nari narabahaye, igihugu gitemba amata n'ubuki kikaba na cyiza kuruta ibindi byose, 16kuko bari barirengagije amabwiriza yanjye, ntibakurikize amategeko yanjye kandi bakandavuza sabato zanjye, n'umutima wabo ukikurikirira ibigirwamana. 17Ariko jye nabarebanye impuhwe, sinashaka kubatsemba ngo mbatsinde muri ubwo butayu.
18Nuko abana babo bari mu butayu ndababwira nti 'Muramenye ntimuzitware nk'abakurambere banyu cyangwa se ngo mugenze nka bo, ntimukiyandavuze n'ibigirwamana byabo; 19ndi Uhoraho Imana yanyu. Nimukore ibihuje n'amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye kandi muyakurikize. 20Nimutagatifuze sabato zanjye, zibabere ikimenyetso cyanjye muri mwe, kugira ngo bamenye ko ndi Uhoraho Imana yanyu.' 21Nyamara n'abana babo bambereye ibirara, ntibakora ibihuje n'amategeko yanjye, ntibakurikiza amabwiriza yanjye, ari byo bagombaga gukurikiza ngo babone kubaho, bandavuza na sabato zanjye. Ni bwo ntekereje kubavunduriraho uburakari bwanjye, ngo mbubamarireho aho mu butayu. 22Ariko nisubiyeho ngirira izina ryanjye, nkora uko nshoboye ngo ritandavurizwa mu maso y'amahanga nari narabavanyemo. 23Nuko ndongera mbaramburiraho ikiganza cyanjye aho mu butayu, mbarahira ko ngiye kubatatanyiriza mu mahanga, nkabakwiza imishwaro mu bihugu bya kure, 24kuko batakurikije amabwiriza yanjye, bakirengagiza amategeko yanjye, bakandavuza sabato zanjye kandi bakihambira ku bigirwamana by'abakurambere babo. 25Ndetse nageze n'aho mbaha amategeko y'amananiza#20.25 amategeko y'amananiza : mu by'ukuri, Imana si yo yabahaye amategeko ngo ababere amananiza cyangwa adatuma babaho, ahubwo abantu ubwabo ni bo bayahinduye ukundi, ku buryo yabaguye nabi aho kubagirira akamaro. Urugero : Imana yari yabasabye ko bayegurira umuhungu wese wavutse ari uburiza (Iyim 22,28), ariko bamwe muri bo bumva ko ari ukumuturaho igitambo gitwikwa ! n'amabwiriza atashoboraga kubabeshaho, 26mbandurisha amaturo yabo, igihe banturaga abana babo b'uburiza ho ibitambo, ari ukugira ngo bakangarane maze bamenye ko ndi Uhoraho.»
27Kubera iyo mpamvu rero, mwana w'umuntu, ubwire umuryango wa Israheli uti «Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Abakurambere banyu barantutse bikabije bakomeza kumpemukira. 28Nyamara kandi nabazanye mu gihugu narahiye ku mugaragaro ko nzakibaha; bahabona imisozi miremire y'amoko yose, ibiti bitoshye by'amoko yose, bahaturira ibitambo byabo banahatangira amaturo yabo andakaza; bahashyira imibavu yabo ihumura neza kandi bahaturira n'ibitambo biseswa. 29Ni ko kubabaza nti 'Aho hantu hirengeye mujya ni hantu nyabaki ?' Nuko aho hantu bahita 'Boma#20.29 'Boma' : ni ijambo ry'igihebureyi, rikoreshwa mu cyarabu no mu giswahiri; risobanura ngo «ahirengeye» cyangwa ngo «ahantu hazitiye».' kugeza na n'ubu.
30None rero, bwira umuryango wa Israheli uti 'Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Mbese ye, musanga ari byiza, igihe mwiyanduza mugenza nk'abakurambere banyu, mwohoka mu buraya bw'ibigirwamana byabo, 31mutanga amaturo yanyu kandi mutwika abana banyu ? Ni iki gituma mukomeza kwiyanduza n'ibyo bigirwamana byose kugeza na n'ubu ? Hanyuma se, muryango wa Israheli, jyewe nzemera ko mumpanuza ? Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nta bwo nzemera ko mumpanuza. 32Naho ibyo mwibwira mu mutima wanyu, igihe muvuga muti 'Tuzamera nk'abanyamahanga cyangwa se imiryango yo mu bindi bihugu, dusenge ibiti n'amabuye', ibyo ntibiteze kubaho. 33Mbarahiye ubugingo bwanjye, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ni jyewe uzababera umwami, nkoresheje ikiganza cyanjye cy'impangare n'ukuboko kwanjye kurambuye, ari na ko mbavunduriraho n'uburakari bwanjye. 34Nzabavana rwagati mu yindi miryango, mbakoranye mbavanye mu bihugu by'amahanga mwatataniyemo, mbikoresheje ikiganza cyanjye cy'impangare n'ukuboko kwanjye kurambuye; ari na ko mbavunduriraho uburakari bwanjye, 35mbajyane mu butayu bw'amahanga, abe ari ho mbacira urubanza duhanganye amaso. 36Urwo naciriye abakurambere banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Misiri, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ni rwo nzabacira namwe. 37Nzabategeka kuba ubushyo bwanjye no kumvira Isezerano ryanjye; 38nzabatandukanya n'ab'ibirara bangomeye, mbakure mu gihugu batuyemo, ariko ntibazinjira mu gihugu cya Israheli; maze muzamenye ko ndi Uhoraho.
39Namwe rero, muryango wa Israheli, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Ngaho buri muntu nagende akureho ibigirwamana bye, ahasigaye mbarahiye ko muzanyumva, ntimuzongere ukundi kwandavuza izina ryanjye ritagatifu, muryandurisha ibitambo n'ibigirwamana byanyu ! 40Koko rero, umuryango wa Israheli wose uko wakabaye, uko bangana mu gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazankorera bari ku musozi mutagatifu, ku musozi muremure wa Israheli; ni ho inzu ya Israheli yose izaba ituye mu gihugu izankorera. Aho ni ho nzongera kubakira kandi nkemera n'ibitambo byanyu, iby'ingenzi mu maturo yanyu n'ibintu mushaka kunyegurira byose. 41Nzabakira nk'umubavu uhumura neza igihe nzabavana rwagati mu mahanga, nzabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, maze muzagaragaze ubutagatifu bwanjye mu maso y'abanyamahanga. 42Muzamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabagaruye ku butaka bwa Israheli, igihugu narahiriye ku mugaragaro kuzagiha abakurambere banyu. 43Aho muzahibukira imyifatire yanyu n'ibikorwa byanyu byatumye mwiyanduza, maze bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera ibyo bibi byose mwakoze. 44Ni bwo rero muzamenya ko ndi Uhoraho, nimara kubagenzereza ntyo ngiriye izina ryanjye, ntitaye ku myifatire mibi yanyu, muryango wa Israheli, n'ibikorwa byanyu byahumanye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Currently Selected:

Ezekiyeli 20: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in