Ezekiyeli 22
22
Ibicumuro bya Israheli#22.1 Ibicumuro bya Israheli: mu mutwe wa 16 na 20, umuhanuzi yari yarondoye ukuntu Israheli yakunze guhemuka, kuva bagisohoka mu Misiri. Ubu ngubu aribanda ku bicumuro by’Abayuda bo mu gihe cye.
1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Ni ko se, mwana w’umuntu, umugi umena amaraso ntukwiye kuwucira urubanza? Ngaho rero wumenyeshe amahano yose wakoze. 3Uzawubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Uragowe, wa mugi we, wowe umena amaraso iwawe nyirizina ugira ngo wihutishe igihe cyawe, ukaba warabarije ibigirwamana ku butaka bwawe ngo wiyanduze! 4Dore amaraso wamennye aragushinja, n’ibigirwamana wakoze byarakwanduje! Wihutishije utyo igihe cyawe, none wageze ku ndunduro y’imyaka wagombaga kumara. Ni cyo gitumye rero nkugize urw’amenyo mu banyamahanga, ugahinduka urwo baseka mu bihugu byose. 5Abari kure kimwe n’abari hafi yawe bazaguseka kuko izina ryawe ryasuzuguritse kandi ukaba wuzuyemo umuvurungano. 6Dore aho iwawe, ibikomangoma bya Israheli bishishikajwe no kumena amaraso, buri muntu akurikije uko imbaraga ze zingana. 7Iwawe barasuzugura ba se na ba nyina, barafata nabi umunyamahanga kandi bakarenganya imfubyi n’umupfakazi. 8Wakomeje gusuzugura ibintu byanjye bitagatifu, wandavuza n’amasabato yanjye. 9Iwawe hari ababeshyera abandi ngo babone uko bamena amaraso, bararira ku misozi bagakorera ibiterashozi rwagati muri wowe. 10Iwawe bambitse ubusa ba se, basagarira umugore ukiri mu mihango y’abakobwa. 11Um we muri mwe yakoranye ibiterashozi n’umugore wa mugenzi we, undi akorana amahano n’umukazana we, naho undi asagarira mushiki we basangiye se. 12Iwawe kandi barakira amaturo kugira ngo bamene amaraso, uguriza abandi ushaka inyungu kandi ukabaka urwunguko rurengeje urugero, wambura mugenzi wawe ku ngufu, ndetse nanjye ubwanjye uranyibagirwa. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
13Dore ngiye kukubanguriraho ukuboko, kubera uburiganya bwawe n’amaraso atemba rwagati muri wowe. 14Mbese ye, umutima wawe uzabasha kwihangana, n’ibiganza byawe bikomere, igihe nzaba nakwibasiye? Jyewe, Uhoraho, ndabivuze kandi nzabikora. 15Nzagukwiza imishwaro mu mahanga, ngutatanyirize mu bihugu bya kure, maze nzaguhanagureho ubwandure bwawe; 16uzandavuzwa mu maso y’amahanga kubera amafuti yawe, maze uzamenye ko ndi Uhoraho.’»
17Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18«Mwana w’umuntu, kuri jye umuryango wa Israheli wahindutse nk’ubutare bwangiritse, bose babaye nka feza, umuringa, icyuma, porombi, itini; bahindutse nk’ubutare bwangiritse. 19Ni cyo gitumye Nyagasani Imana avuga ati ’Kubera ko mwese muri nk’ubutare bwangiritse, ngiye kubakorakoranyiriza rwagati muri Yeruzalemu.
20Nk’uko bakoranyiriza mu itanura rimwe feza, umuringa, icyuma, porombi n’itini kugira ngo babishongeshe, nanjye ni ko nzabakorakoranyiriza mu burakari bwanjye no mu mujinya wanjye, maze mbashongeshe. 21Nzabarunda hamwe mbatwikire mu muriro w’uburakari bwanjye, mbashongeshereze mu mugi rwagati. 22Uko bashongesha feza mu ruganda, namwe ni ko muzashongesherezwa rwagati mu mugi, bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho, wabavunduriyeho uburakari bwanjye.»
23Uhoraho ambwira iri jambo, ati 24«Mwana w’umuntu, bwira Yeruzalemu uti ’Umeze nk’igitaka kitigeze imvura, habe n’urume, kubera uburakari bwanjye. 25Abatware bagutuye bameze nk’intare itontoma, itanyaguza umuhigo wayo; bariye rubanda, bigabiza ubukire n’ibintu by’agaciro, bakugwizamo abapfakazi. 26Abaherezabitambo baciye ku mategeko yanjye kandi bandavuza insengero zanjye; ntibagitandukanya ahatagatifu n’ahantu hasanzwe, kandi ntibakigisha kumenya gutandukanya icyahumanye n’ikitahumanye. Birengagije ku bwende bwabo amasabato yanjye, maze ndasuzugurika muri bo. 27Abatware bawe bameze nk’ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, kandi baramena amaraso bicisha abantu ngo babasahure ibyabo. 28Abahanuzi bawe bababeshyeshya amabonekerwa yabo y’amafuti n’inyigisho zabo z’ibinyoma, bababwira ngo: Ni ko Nyagasani Imana avuze! kandi nta byo Uhoraho yigeze avuga. 29Abaturage b’igihugu bakabije urugomo n’uburiganya, bararenganya umukene n’umunyabyago, baragirira umunyamahanga urugomo nta burenganzira babifitiye. 30Nashatse umuntu n’umwe muri bo wasana inkike ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho, maze arwane ku gihugu cye ambuze kukirimbura, ariko naramubuze. 31Nuko bituma mbamariraho umujinya wanjye — uwo ni Nyagasani Imana ubivuze — mbatsembesha umuriro w’uburakari bwanjye mbahora iyo myifatire mibi yabo.’»
Currently Selected:
Ezekiyeli 22: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.