YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 23

23
Amateka ya Yeruzalemu na Samariya#23.1 Yeruzalemu na Samariya: mu mutwe wa 16, Ezekiyeli yari yagereranyije Yeruzalemu n’umugore uhemukira umugabo we. None aha ngaha arabihindura gato, akagereranya Yeruzalemu na Samariya n’abakobwa babiri b’abavandimwe, bohokeye mu busambanyi.
1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, kera habayeho abagore babiri bavaga inda imwe. 3Kuva mu bukumi bwabo, bombi bajya kuba indaya mu gihugu cya Misiri, abantu bakabakirigita, ari na ko bakorakora ku mabere yabo atigeze yonsa. 4Dore amazina y’abo bakobwa: uw’uburiza yitwaga Ohola#23.4 Ohola: iri zina risobanura ngo «ihema ni irye bwite» (rero si iry’Uhoraho); bishaka kuvuga ko ingoro nini Yerobowamu yari yarubatse i Beteli, mu gihugu cya Samariya, itigeze yemerwa n’Uhoraho. Naho izina rya kabiri, Oholiba, risobanura ngo «ihema ryanjye riri muri we» (uwo ni Uhoraho ubivuga); bigashaka kuvuga Ingoro y’i Yeruzalemu yemewe n’Uhoraho koko., naho murumuna we akitwa Oholiba; nuko bombi baba abanjye bambyarira abahungu n’abakobwa. Dore rero icyo amazina yabo asobanura: Ohola ni we Samariya, Oholiba akaba Yeruzalemu. 5Nuko Ohola aba indaya aho kuba uwanjye, yishakira abakunzi mu Banyashuru, 6bakaba abasirikare bambaye imyambaro y’imihemba, abategetsi n’abanyacyubahiro, bose bakaba abasore bafite igikundiro, bakagendera ku mafarasi. 7Nuko arabiyegurira bose uko bari ingenzi mu Banyashuru, yagera ku bo yakunze bose akiyandurisha ibigirwamana byabo byose. 8Ariko ntiyigera areka uburaya bwe yari yaratangiriye mu Misiri igihe aryamanye n’abantu baho kuva mu bukumi bwe bagakorakora ku mabere ye atigeze yonsa kandi bakamuraruza ibiterashozi byabo. 9Ni cyo cyatumye mwegurira ibiganza by’abakunzi be b’Abanyashuru yari yarihebeye, 10ari na bo bamwambitse ubusa, bagafata abahungu be n’abakobwa be; na we ubwe bakamwicisha inkota. Nuko aba ikirangirire atyo mu bagore bose, kuko yari yaciriwe urumukwiye.
11Murumuna we Oholiba yarabyiboneye; nyamara kubera irari rikabije, uburaya bwe na we bwaje kuba bubi cyane kurusha ubwa mukuru we. 12Yiyeguriye Abanyashuru, bari abategetsi n’abanyacyubahiro, abasirikare bambaraga imyambaro y’akataraboneka bakagendera ku mafarasi, bakaba kandi bose abasore b’igikundiro. 13Nuko mbona ko na we yiyanduje, m’imyifatire yabo bombi ibaye imwe. 14Oholiba ndetse yarushijeho gukabya mu buraya bwe igihe abonye ibishushanyo by’abagabo b’Abakalideya byari bishushanyije mu ibara ritukura ku rukuta, 15bakenyeje imikandara, bafite ibitambaro mu mutwe kandi bameze bose nk’abarwanyi b’intwari. Byari ibishushanyo by’Abakalideya bakomokaga muri Kalideya. 16Nuko ababonye arabiyegurira, anabatumaho intumwa muri Kalideya. 17Abo Banyababiloni baramusanga baryamana na we ku buriri bw’ubugeni, barabuhindanya n’uburaya bwabo, ngo bamare kumwanduza arabazinukwa. 18Ariko yihambira ku buraya bwe akomeza kwiyambika ubusa; maze nanjye ndamuzinukwa nk’uko nabigenjeje kuri mukuru we. 19Yakomeje kugwiza uburaya bwe, yibuka igihe cy’ubukumi bwe ubwo yari indaya mu gihugu cya Misiri, 20kuko ari ho yatangiriye kurarikira abakunzi be bagurumanaga, irari bakaringanya n’indogobe n’amafarasi.
21Wishakiraga imyifatire nk’iyo mu bukumi bwawe, igihe wari mu Misiri, ubwo bagukorakoraga ku mabere, bakagukabakaba no mu gituza. 22Ni yo mpamvu, wowe Oholiba — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngiye kuguteza abakunzi bawe wazinutswe, mbagukoranyirizeho baturutse impande zose: 23Abanyababiloni n’Abakalideya bose, ab’i Pekodi, ab’i Showa n’ab’i Kowa, hamwe n’Abanyashuru bose, ba basore b’igikundiro, abatware n’abanyacyubahiro, abarwanyi b’ibyamamare n’abagendera ku mafarasi. 24Bazagutera baguturutse mu majyaruguru ari ingabo zitagira ingano, bafite amagare n’intwaro nyinshi, bakugote impande zose bikingiye ingabo n’ingofero z’ibyuma. Nzabegurira urubanza rwawe, bazaruce bakurikije amategeko yabo. 25Nzabakugabiza mbitewe n’ishyari ngufitiye, bakurakarire, baguce izuru n’amatwi, n’abawe barokotse batsembeshwe inkota. Bazakunyaga abahungu n’abakobwa, abacitse ku icumu batwikwe n’umuriro. 26Bazakwambura imyambaro, bakunyage n’imitamirizo yawe. 27Nzasoza ntyo imyifatire yawe mibi n’uburaya watangiriye mu Misiri, ntuzongera kubireba ukundi kandi na Misiri ntuzigera uyibuka. 28Koko rero, Nyagasani Uhoraho avuze atya: Dore nkugabije ibiganza by’abo wanze n’abo wazinutswe. 29Bazakwanga urunuka, bakunyage n’ibyo waruhiye byose, bagusige amara masa; maze ikimwaro cy’uburaya bwawe, ubusambanyi bwawe n’imyifatire yawe mibi, kigaragare. 30Bazakugenza batyo kuko wigize indaya y’abanyamahanga, ukiyanduza n’ibigirwamana byabo. 31Wiganye imyifatire ya mukuru wawe, ni cyo gituma ngiye gushyira igikombe#23.31 igikombe: iyo Imana ishatse guhana umuntu, babigereranya n’uko yaba imunywesheje ku gikombe cya divayi isharira, ituma asinda kandi ikamukururira ibyago byinshi. Reba Iz 51,17; Yer 25,15; 49,12. cye mu biganza byawe. 32Dore uko Nyagasani Imana avuze:
‘Uzanywa ku gikombe cya mukuru wawe,
igikombe kinini kandi cyagutse,
kizatuma baguseka, banakunnyege,
kubera ko kizaba gisendereye cyane,
33kizagutera ubusinzi n’umubabaro.
Koko, ni igikombe giteye ubwoba kandi cy’ububabare,
ari na cyo cya mukuru wawe Samariya !
34Uzakinywa, unakiranguze,
hanyuma ukijanjaguze amenyo yawe,
ibyo bijaju ubyishwanyurishe agatuza,
kuko ari Nyagasani Imana ubivuze.’
35Ni yo mpamvu Nyagasani Imana avuze kandi ati «Kubera ko wanyibagiwe, ukananyirengagiza, ngaho nawe ikorere umutwaro w’ububi n’uburaya bwawe.» 36Nuko Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, urashaka se gucira urubanza Ohola na Oholiba, no kubashinja amahano bakoze? 37Dore babaye indaya, ibiganza byabo bimena amaraso, basambana n’ibigirwamana byabo; naho abana bari barambyariye babatwikisha umuriro, barakongoka. 38Byongeye kandi, uwo munsi bahindanyije Ingoro yanjye, bandavuza n’amasabato yanjye. 39Bakimara kwica abana babo bakabatambira ibigirwamana byabo, bahise bajya guhindanya Ingoro yanjye. Ngibyo ibyo bakoreye mu Ngoro yanjye bwite.
40Si n’ibyo byonyine kandi, mwahamagaje abantu baturutse kure, mubatumyeho intumwa maze baraza#23.40 maze baraza: umuhanuzi aramagana bimwe na bimwe mu byari bimaze kuba: abatware b’i Yeruzalemu bari bohereje intumwa . . . ariko ntituzi abo bazoherereza n’icyabiteye. Nyamara Ezekiyeli we abibonamo ubuhemu, kuko ari Imana yonyine bagomba kwiringira.. Ngo mubabone baje muriyuhagira, mwisiga mu maso, mushyiramo imitamirizo yanyu, 41mwicara ku buriri bw’icyubahiro maze imbere yabwo bahashyira ameza, muyaterekaho ububani bwanjye n’amavuta yanjye.
42Iwabo humvikanaga urusaku rw’imbaga nyamwinshi y’abantu batagize icyo bitayeho; bari benshi cyane bakabamo n’abantu b’abasinzi baturutse mu butayu, bambitse abo bagore bombi ibitare ku maboko n’ikamba ritagira uko risa ku mutwe wabo. 43Nuko ndibwira nti ’Bariya bagore basaziye mu busambanyi, baracyasambana na bo, 44bagakomeza kuza iwabo nk’abajya ku ndaya!’ Nguko uko bajya kwa Ohola na Oholiba, abo bagore bandavuye! 45Nyamara ariko, abantu b’intungane bazabacira urubanza rukwiye abagore b’indaya n’abamena amaraso; kuko na bo ari indaya n’ibiganza byabo bikaba byarahindanyijwe n’amaraso.’»
46Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati «Nibahamagaze igitero cy’abantu benshi, babahahamure umutima kandi babasahure; 47babatere amabuye kandi babicishe inkota, bice abahungu babo n’abakobwa babo, amazu yabo bayatwike. 48Nzavana mu gihugu ububi bwacyokamye, nzaburire abagore bose bareke kuzongera gukurikiza imyifatire mibi yanyu. 49Bazabaryoza ubugiranabi bwanyu, mwikorere umutwaro w’ibyaha mwakoranye n’ibigirwamana byanyu, bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.»

Currently Selected:

Ezekiyeli 23: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in