Ivugururamategeko 4
4
Ni ngombwa gukurikiza amategeko y’Imana
1None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire. 2Ntimuzagire icyo mwongera ku magambo y’amategeko mbahaye, ntimuzagire n’icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije.
3Mwiboneye n’amaso yanyu ibyo Uhoraho yakoreye i Behali-Pewori#4.3 Behali-Pewori: reba Ibar 25,1–9.: abari bayobotse bose Behali y’i Pewori, Uhoraho yabatsembye muri mwe rwagati, 4nyamara mwebwe abayoboke b’Uhoraho Imana yanyu muracyariho mwese na n’ubu.
5Dore mbigishije amategeko n’imigenzo, nk’uko Uhoraho Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mucyigarurire. 6Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose, bazavuga bati «Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke!» 7Koko se, hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? 8Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi? 9Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe.
Uhoraho yimenyekanisha ku musozi wa Horebu
10Wari uhagaze ubwawe imbere y’Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, igihe Uhoraho ambwira ati «Koranyiriza rubanda hafi yanjye, mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kuntinya iminsi yose bazabaho ku isi, no kugira ngo bazabyigishe abana babo.» 11Uwo munsi mwigiye hafi, muhagarara mu nsi y’umusozi wakaga umuriro, indimi zawo zitumbagira mu kirere, mu mwijima w’ibicu n’uw’ijoro ribuditse. 12Uhoraho rero abavugisha ari muri uwo muriro rwagati: ijwi ryaravugaga mukaryumva, ariko ntimugire ishusho mubona, mwumvaga ijwi gusa. 13Ni bwo abatangarije Isezerano rye, rigizwe na ya Mategeko cumi yabahaye ngo muyakurikize, akayandika ku bimanyu bibiri by’amabuye. 14Maze nanjye Uhoraho antegeka kubigisha amategeko n’imigenzo bye, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire.
«Mwirinde ibigirwamana»#4.14 «Mwirinde ibigirwamana»: mu gihugu cya Kanahani bagiye kwinjiramo, Abayisraheli bazashukwa basenge ibigirwamana byinshi by’aho. Abakanahani baramyaga izuba, ukwezi, inyenyeri zimwe na zimwe, ndetse n’umuyaga n’inkuba; banatakambiraga Behali ngo abahe uburumbuke bw’imirima. Basabaga imanakazi yabo Ashitaroti guha amatungo yabo n’abagore babo kubyara cyane. Basengaga n’ibindi bigirwamana bikoze mu mashusho y’inyamaswa, nk’inzoka. Iminsi mikuru n’ibirori bagiraga mu idini yabo, byareshyaga Abayisraheli cyane; kuko abo Bakanahani baririmbaga, bakabyina, bakarya, bakanywa. Reba na 12,2–3 n’igisobanuro.
15Mwimenye, mwebwe ubwanyu: nta shusho mwigeze mubona cya gihe Uhoraho yabavugishirije kuri Horebu, ari mu muriro rwagati. 16Muramenye ntimuzandavure mwiremera ikigirwamana, gikozwe mu ishusho iryo ari ryo ryose: ryaba iry’umugabo cyangwa iry’umugore, 17ryaba iry’inyamaswa igendera ku butaka cyangwa iry’igisiga kiguruka mu kirere, 18ryaba iry’igisimba gikururuka hasi, cyangwa se iry’ifi iba mu mazi akikije isi.
19Uramenye ntuzararame ureba ku ijuru, ngo witegereze izuba, ukwezi cyangwa inyenyeri, n’ibindi byose bitatse ijuru, maze ngo utwarwe, ubipfukamire ubiramya. Koko rero, ibyo ni ibintu Uhoraho Imana yawe yahaye abantu bose bari mu nsi y’ijuru; 20ariko mwebwe Uhoraho yarabafashe, abakura mu itanura rishongesha ubutare ari ryo Misiri, kugira ngo mumubere umuryango, ubukonde bwe, nk’uko mumeze ubu ngubu.
21Hanyuma Uhoraho yarandakariye kubera mwebwe, arahira ko ntazambuka Yorudani, ngo nanjye ngere mu gihugu cyiza Uhoraho Imana yawe aguhayeho umunani. 22None dore ngiye gupfira muri iki gihugu, ndashoboye kwambuka Yorudani; nyamara mwebwe muzayambuka, mwitungire icyo gihugu cyiza. 23Muramenye rero ntimuzibagirwe Isezerano Uhoraho Imana yanyu yagiranye namwe, ngo mwiremere ikigirwamana gikozwe mu ishusho ry’ikintu icyo ari cyo cyose Uhoraho Imana yawe yakubujije. 24Koko rero, Uhoraho Imana yawe ni nk’umuriro utsemba; ni Imana ifuha#4.24 ni Imana ifuha: Imana ikunda umuryango wayo, ishaka ko uyihambiraho yonyine, ntiyemera ko bayibangikanya n’ibigirwamana..
25Numara kugira abana n’abuzukuru, mumaze kuba imbaga irambye muri icyo gihugu, maze mukandavura mwiremera ikigirwamana gikozwe mu kintu icyo ari cyo cyose, mugakora ibibi imbere y’Uhoraho Imana yawe, mukayirakaza, 26uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo: muzahita murimbuka, mushire mu gihugu mugiye kwegurirwa mumaze kwambuka Yorudani; ntimuzakirambamo, kuko muzarimbukira gushira. 27Uhoraho azabatatanyiriza mu bindi bihugu#4.27 azabatatanyiriza mu bindi bihugu: ibyo bizaba koko, igihe abaturage benshi bo mu gihugu cya Israheli bazajyanwa bunyago n’Abanyashuru mu wa 721 mbere ya Yezu Kristu; kandi n’igihe abenshi bo mu gihugu cya Yuda bazajyanwa bunyago n’Abanyababiloni mu wa 587. Ariko nibicuza, bazashobora kubabarirwa (4.30)., musigare muri bake cyane hagati y’amahanga, aho Uhoraho azaba yabimuriye bunyago. 28Nimugerayo, muzasenga imana zakozwe n’ibiganza by’abantu: mu biti, mu mabuye, zitabasha kubona no kumva, kurya no guhumurirwa.
29Ubwo rero uzashakashakire iyo ngiyo Uhoraho Imana yawe; uzamubona kandi numushakashakisha umutima wawe wose, n’amagara yawe yose. 30Mu minsi izaza rero, nugera mu kaga, ibyo byose bikakubaho, uzagarukira Uhoraho Imana yawe, maze wumve ijwi rye. 31Kuko Uhoraho Imana yawe ari Imana igira impuhwe: ntazagutererana, ntazakurimbura buhere, ntazibagirwa Isezerano yagiriye abasokuruza bawe ageretseho indahiro.
Itorwa rya Israheli
32Ngaho baza ibihe byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? 33Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? 34Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu?
35Woweho warabyeretswe, kugira ngo umenyereho ko Uhoraho ari we Mana, ko nta yindi Mana ibaho uretse we. 36Yaguhaye kumva ijwi rye riturutse mu ijuru kugira ngo akwigishe; ku isi ahakwerekera umuriro we w’inkongi, maze muri uwo muriro rwagati wumva haturutsemo amagambo ye. 37Kubera ko yakunze abasokuruza bawe, yitoreye nyuma yabo urubyaro rwabo, maze akwikurira ubwe mu Misiri, akoresha imbaraga ze nyinshi 38kugira ngo yirukane imbere yawe amahanga akuruta ubwinshi kandi akurusha amaboko, maze akwinjize mu gihugu cyabo, akiguheho umunani, ari byo bibaye none.
39Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. 40Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
Imigi itatu y’ubuhungiro#4.40 imigi y’ubuhungiro: reba Ibar 35,9–34.
41Nuko rero Musa arobanura imigi itatu hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba, 42kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu wese wishe mugenzi we atabishaka, atabitewe n’uko yari asanzwe amwanga na mbere hose. Bene uwo mwishi nahungira muri umwe muri iyo migi, bazamureke akomeze kubaho. 43Iyo migi ni iyi: umwe ni Beseri uri mu butayu mu gihugu cy’Imirambi, ukaba uwa bene Rubeni; undi ni Ramoti ho muri Gilihadi, ukaba uwa bene Gadi; uwa gatatu ni Golani ho muri Bashani, ukaba uwa bene Manase.
44Ngayo amategeko Musa yashyikirije Abayisraheli.
IJAMBO MUSA YAVUZE UBWA KABIRI
45Dore amateka, amategeko n’imigenzo Musa yatangarije Abayisraheli ubwo bimukaga mu Misiri, 46igihe bari bageze hakurya ya Yorudani mu kibaya giteganye na Beti-Pewori, mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni. Musa n’Abayisraheli bari bamutsinze ubwo bimukaga bava mu Misiri, 47bigarurira igihugu cye hamwe n’icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba. 48Nuko Abayisraheli bigarurira ibihugu byabo, guhera ku mugi w’Aroweri wubatse ku nkombe y’umugezi w’Arunoni, kugeza ku musozi wa Siyoni#4.48 Siyoni: nta bwo ari umusozi wa Siyoni Yeruzalemu yubatsweho, ahubwo ni umwe mu misozi ya Libani, usumba indi yose (reba ku ikarita). Bawitaga Herimoni, Siriyoni (Zab 29,6) cyangwa Siyoni. ari na yo Herimoni, 49hamwe n’Araba yose hakurya ya Yorudani mu ruhande rw’iburasirazuba, bikageza ku Nyanja y’Araba iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga.
Currently Selected:
Ivugururamategeko 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.