YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 5

5
Amategeko cumi y’Imana#5.1 Amategeko cumi: reba Iyim 20,2–17. Kugira ngo umuntu abane n’Imana n’abavandimwe be mu mahoro, ni ngombwa gukurikiza amategeko yayo. Ni ryo shingiro ry’Isezerano.
1Musa ahamagaza Israheli yose, maze arayibwira ati «Israheli, tega amatwi, wumve amategeko n’amabwiriza nkubwira uyu munsi; muzayige muyafate, kandi mwihatire kuyakurikiza.
2Uhoraho Imana yacu yagiranye natwe Isezerano kuri Horebu. 3Si abasokuruza bacu bagiranye n’Uhoraho iryo Sezerano, ahubwo ni twebwe ubwacu abari hano, twe tukiriho ubu ngubu. 4Uhoraho yivuganiye namwe ubwanyu kuri uwo musozi, ari hagati y’umuriro waka; 5naho jye icyo gihe nkaba nari mpagaze hagati yanyu n’Uhoraho, kugira ngo mbagezeho ijambo ry’Uhoraho, kuko mwatinyaga umuriro, ntimuzamuke uwo musozi.
Yaravuze ati
6«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe, wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara.
7Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
8Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose, cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi, cyangwa n’ibiri mu mazi akikije isi.
9Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana, kandi ntuzabiyoboke, kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga. 10Nyamara abankunda#5.10 ihanira icyaha . . . abankunda: Imana ntishimishwa no guhana, ariko iyo ari ngombwa irabikora; ahubwo ikiyinyura ni ukugirira neza abayikunda. bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.
11Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
12Urajye wubahiriza umunsi w’isabato, uwegurire Imana, nk’uko Uhoraho Imana yawe yabigutegetse. 13Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu, 14naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe. Ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari ikimasa cyawe, ari indogobe yawe, ari irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, ari n’umusuhuke waje iwanyu, kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo baruhuke nkawe. 15Ujye wibuka ko wari umucakara mu gihugu cya Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagukuzayo imbaraga n’umurego by’ukuboko kwe: ngicyo igituma Uhoraho Imana yawe yagutegetse kubahiriza umunsi w’isabato.
16Wubahe so na nyoko nk’uko Uhoraho Imana yabigutegetse, kugira ngo iminsi yawe izarambe, kandi uzanezerwe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
17Ntuzice umuntu.
18Ntuzasambane.
19Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
20Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
21Ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe. Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe cyangwa imirima ye, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.
22Aya magambo, Uhoraho yayabwiriye ikoraniro ryanyu ryose kuri wa musozi, ari hagati y’umuriro waka, mu rwokotsi n’ijoro ribuditse; ayavugisha ijwi rirenga, kandi ntiyagira ikindi yongeraho; ayandika ku bimanyu bibiri by’amabuye, maze arabimpa.
Musa, intumwa y’Imana
23Nuko mwumvise ijwi riturutse mu mwijima rwagati, mu kibatsi cy’umuriro gitwikiriye umusozi, abatware banyu bose b’amazu n’abakuru banyu b’imiryango baranyegera, 24maze bambwira mu izina ryanyu bati «Dore Uhoraho Imana yacu yatweretse ikuzo rye n’ubuhangange bwe, kandi twumvise ijwi rye avugira mu muriro rwagati; uyu munsi twiboneye ko Imana ishobora kuvugisha umuntu kandi ikamureka akabaho! 25None rero kuki twagomba gupfa dukongowe n’uyu muriro mwinshi? Nidukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, turapfa. 26Hari umuntu wigeze kumva nkatwe ijwi ry’Imana nzima rivugira mu muriro rwagati maze akagumya kubaho? 27Reka abe ari wowe wigira hafi kugira ngo wumve amagambo yose y’Uhoraho Imana yacu, maze udusubiriremo ibyo Uhoraho Imana yacu azaba yakubwiye byose; twebwe tuzabyumva, tubikurikize.»
28Uhoraho yumva amagambo yose mwambwiraga; maze Uhoraho arambwira ati «Numvise amagambo yose iriya mbaga yakubwiye: ati bagize neza kuba babivuze. 29Gusa iyaba bakomezaga kuntinya, bakanubahiriza amategeko yanjye yose iminsi yose, maze bo n’urubyaro rwabo bakazahirwa ingoma ibihumbi! 30Genda ubabwire uti ’Nimusubire ku mahema yanyu!’ 31Naho wowe, ugume hano hamwe nanjye; ngiye kukubwira amategeko yose, amabwiriza n’imigenzo uzabigisha, kugira ngo bazabikurikize mu gihugu mbahaye ngo bakigarurire.»
32Murajye rero mwihatira kugenza nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse, nta kuyobera iburyo cyangwa ibumoso. 33Murajye muhora mugenda mu nzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije, kugira ngo muzakomeze kubaho, muzahirwe kandi murambe mu gihugu mugiye kwigarurira.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in