YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 3

3
Israheli yigarurira ingoma ya Ogi#3.1 ingoma ya Ogi: reba Ibar 21,33–35.
1Hanyuma twarahindukiye, tuzamukira mu nzira igana i Bashani, ariko Ogi umwami wa Bashani hamwe n’ingabo ze zose badutegera ahitwa Edereyi kugira ngo baturwanye.
2Uhoraho rero arambwira ati «Ntutinye, kuko namukurekuriye, we n’ingabo ze zose n’igihugu cye cyose; uzamugire uko wagize Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni.» 3Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe. 4Icyo gihe dufata imigi ye yose, ntitwasigaza urusisiro na rumwe. Twafashe akarere kose ka Arugobu ho muri Bashani katwarwaga na Ogi, kari kagizwe n’imigi mirongo itandatu; 5yose yari ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende, ikagira n’imiryango ikingishijwe inzugi z’ibyuma, tutiriwe tuvuga insisiro nyinshi cyane zo mu byaro. 6Nuko tuyitura Uhoraho tuyirimbura, nk’uko twari twabigiriye Sihoni umwami wa Heshiboni; buri mugi turawutsemba: ari abagabo, ari abagore, ari abana. 7Ariko amatungo yose hamwe n’ibyo twasahuye muri iyo migi, tubijyanaho iminyago.
Israheli yigabagabanya igihugu cya Gilihadi
8Icyo gihe rero, abo bami bombi b’Abahemori tubambura ibihugu byabo biri hakurya ya Yorudani, uhereye ku mugezi wa Arunoni ukagera ku musozi wa Herimoni. 9Uwo musozi wa Herimoni, abaturage ba Sidoni bawita Siriyoni, naho Abahemori bo bakawita Seniri –. 10Twari twafashe imigi yose yo ku Murambi, dufata Gilihadi yose, kugera i Salika na Edereyi, imigi yo mu gihugu cya Bashani, cyatwarwaga n’umwami Ogi. 11– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –. 12Nuko icyo gihugu rero turakigarurira.
Bene Rubeni na bene Gadi nabahaye igice kimwe cy’imisozi ya Gilihadi hamwe n’imigi yaho, uhereye ku mugi w’Aroweri wubatse hejuru y’umubande wa Arunoni. 13Igice gisigaye cya Gilihadi hamwe na Bashani yose, ari yo gihugu cy’umwami Ogi, mbigabira igice kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Akarere kose ka Arugobu hamwe na Bashani yose ni byo byitwaga igihugu cy’Abarefayimu. 14Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri». 15Makiri, we namuhaye Gilihadi. 16Bene Rubeni na bene Gadi mbaha akarere gahera kuri Gilihadi kakagera ku mugezi wa Arunoni, uwo mugezi ukaba ari wo uba urubibi; bakagarurwa kandi n’umugezi wa Yaboki, ubagabanya na bene Hamoni. 17Kandi mbaha Araba – Yorudani iba urugabano – kuva kuri Kinereti kugera ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu iri mu nsi y’ibisi bya Pisiga, ahagana iburasirazuba.
18Icyo gihe mbaha aya mabwiriza nti «Ni Uhoraho Imana yanyu wabeguriye iki gihugu. Nti intwari mwese, muzafate intwaro zanyu, mujye imbere y’Abayisraheli bene wanyu, mwambuke Yorudani. 19Naho abagore banyu, n’abana banyu n’amatungo yanyu byonyine – kandi nzi ko mufite amatungo menshi – bizagume mu migi nabahaye, 20kuzageza igihe Uhoraho azaha bene wanyu kuruhuka nk’uko namwe yabibahaye, na bo batunge igihugu Uhoraho Imana yanyu abahaye hakurya ya Yorudani; hanyuma muzabone ubugaruka, buri muntu ajye mu bukonde bwe namukebeye.»
21Icyo gihe Yozuwe na we muha aya mabwiriza, nti «Wiboneye n’amaso yawe ibintu byose Uhoraho Imana yanyu yagiriye ba bami bombi; uko ni ko Uhoraho azagirira ibihugu byose ugiye gusanga hakurya. 22Ntimubatinye, kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubwe ubarwanirira.»
Musa ntazashobora kwinjira muri Kanahani
23Nuko ninginga Uhoraho nti 24«Uhoraho Mana, watangiye kwereka umugaragu wawe ubuhangange bwawe n’ububasha bw’ukuboko kwawe. Ese mu ijuru cyangwa ku isi hari indi mana muhwanya ibikorwa n’ububasha? 25Undeke nambuke ngere hakurya, maze ndebe igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorudani, ndebe iriya misozi myiza, ndebe na Libani!»
26Ariko kubera mwe, Uhoraho yarandakariye, ntiyanyumva. Uhoraho yarambwiye ati «Uherukire aho! Ntiwongere kugira icyo umbwira kuri ibyo! 27Zamuka ujye mu mpinga ya Pisiga, uterere amaso iburengerazuba no mu majyaruguru, mu majyepfo no mu burasirazuba; uhitegereze neza, kuko utazambuka Yorudani iyi ngiyi! 28Ha Yozuwe amabwiriza yawe, umutere ubugabo umukomeze, kuko ari we uzagenda imbere y’iyi mbaga akambuka Yorudani, akaba ari we uzatuma bakukana kiriya gihugu ureba.»
29Nuko tuguma mu kibaya giteganye na Beti-Pewori.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in