YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 11

11
I Yeruzalemu, Petero asobanura imyifatire ye kwa Koruneli
1Intumwa n’abavandimwe bari muri Yudeya bari barumvise ko n’abanyamahanga bakiriye ijambo ry’Imana. 2Petero rero ngo agaruke i Yeruzalemu, abagenywe batangira kumugisha impaka, bagira bati 3«Ubonye ngo#11.3 Ubonye ngo . . . ugasangira na bo: reba 10.14 (n’igisob.) uragenderera abatagenywe kandi ugasangira na bo!» 4Nuko Petero abatekerereza uko byose byagenze, nta cyo aciyeho, agira ati 5«Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga. 6Uko nakagihanze amaso, nitegereje mbona inyamaswa z’amaguru ane zo ku isi, ibikoko by’inkazi, ari ibikururuka ku butaka ari n’ibiguruka mu kirere. 7Nuko numva ijwi rimbwira riti ’Petero, haguruka wice maze urye!’ 8Ni ko gusubiza nti «Oya, Nyagasani! Nabera sinigeze nasamira icyanduye cyangwa igihumanya.’ 9Ijwi rituruka mu ijuru ryongera kumbwira riti ’Icyo Imana yahumanuye, ntukacyite icyanduye.’ 10Ibyo biba incuro eshatu, hanyuma byose bisubizwa mu ijuru.
11Ako kanya, abantu batatu bari baturutse i Kayizareya bantumweho, baba bahagaze ku rugo nari ncumbitsemo. 12Roho Mutagatifu ambwira kujyana na bo nta gushidikanya. Aba bavandimwe batandatu muruzi ni bo bamperekeje, nuko twinjira mu nzu y’uwo muntu. 13Ubwo adutekerereza ukuntu yabonye umumalayika wamubonekeye mu nzu ye, akamubwira ati ’Wohereze abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero. 14Azakubwira amagambo azagukiza, wowe n’urugo rwawe rwose.’ 15Igihe rero nteruye kuvuga, Roho Mutagatifu abamanukiraho nk’uko natwe yatumanukiyeho mu ntangiriro. 16Ubwo nahise nibuka ijambo rya Nyagasani yavuze ati ’Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu.’#11.16 Roho Mutagatifu: reba Intu 1.5. 17Niba se Imana yarahaye abo bantu ingabire imwe natwe igihe twemeye Nyagasani Yezu Kristu, jyewe rero nari nde wo kuburizamo umugambi w’Imana?»
18Bumvise ibyo baratuza, bakuza Imana bavuga bati «Noneho Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo!»
Kiliziya ishinga imizi i Antiyokiya
19Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. 20Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. 21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera.
22Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. 23Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. 24Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.
25Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; 26ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».
Abakristu b’i Antiyokiya bohereza imfashanyo i Yeruzalemu
27Icyo gihe, abahanuzi bamanuka i Yeruzalemu bajya i Antiyokiya. 28Umwe muri bo witwaga Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu, ahanura ko inzara ikomeye igiye gutera ku isi yose — ari yo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo —. 29Abigishwa rero, biyemeza gufasha abavandimwe batuye muri Yudeya, bakurikije na none amikoro ya buri muntu. 30Koko babigenza batyo, maze izo mfashanyo bazoherereza abakuru b’ikoraniro, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.

Currently Selected:

Ibyakozwe 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in