Ibyakozwe 10
10
Ibonekerwa rya Koruneli, i Kayizareya
1I Kayizareya hakaba umuntu witwa Koruneli, wari umutegeka w’abasirikare bo mu mutwe witwa «uw’Ubutaliyani». 2Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba. 3Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!» 4Undi amuhanga amaso, ubwoba buramutaha, ni ko gusubiza ati «Ni iki se, Nyagasani?» Umumalayika aramubwira ati «Amasengesho yawe n’ubuntu bwawe byageze ku Mana, ntibyibagirwa. 5None rero, ohereza abantu i Yope utumize umuntu witwa Simoni, wahimbwe irya Petero. 6Acumbitse ku wundi muntu witwa Simoni w’umukannyi, utuye mu rugo ruri iruhande rw’inyanja.» 7Umumalayika bavuganaga ngo amare kugenda, Koruneli ahamagaza abantu babiri bo mu rugo rwe, n’umusirikare umukoreye igihe kirekire kandi wubaha Imana; 8amaze kubatekerereza byose, abohereza i Yope.
Ibonekerwa rya Petero i Yope
9Bukeye bw’uwo munsi, ba bantu bakiri mu nzira ahajya kwegera umugi, ubwo na Petero akaba yazamutse ajya ahitaruye hejuru y’igisenge cy’inzu gusenga; hari nka saa sita. 10Nuko aza gusonza yifuza kurya. Igihe rero bakimutegurira ibyo kurya, ahera ko atwarwa. 11Abona ijuru rirakingutse, hamanuka ikintu kimeze nk’umwenda munini gifashwe mu mfuruka enye, cyururuka kigana ku isi. 12Muri uwo mwenda harimo inyamaswa zose z’amaguru ane, ibikururuka ku butaka n’ibiguruka mu kirere. 13Nuko yumva ijwi rimubwira riti «Petero, haguruka wice maze urye.» 14Petero arasubiza ati «Oya, Nyagasani! Nabera sindarya icyanduye#10.14 icyanduye: amategeko y’Abayahudi yababuzaga cyane kurya ku nyama bitaga ko zanduye (reba Lev 11). Abatari basangiye ukwemera n’Abayahudi, na bo bitwaga abanduye. Ntibashoboraga kugendererana na bo, no gusangira na bo. Icyanduye Petero yabonye, gishushanya abanyamahanga (nk’uyu Koruneli), Imana ishaka kugeza ku kwemera nyakuri. cyangwa igihumanya.» 15Rya jwi rero ryongera kumubwira ku ncuro ya kabiri, riti «Icyo Imana yahumanuye ntukacyite icyanduye!» 16Ibyo biba incuro eshatu, maze cya kintu gisubizwa mu ijuru.
17Nuko igihe Petero akibaza iby’iryo bonekerwa n’icyo rishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli baba barayoboza urugo rwa Simoni, bahagarara ku marembo. 18Barahamagara kugira ngo bamenye ko Simoni, wahimbwe irya Petero, acumbitse muri urwo rugo. 19Petero yari akibaza iby’ibonekerwa rye, ariko Roho aramubwira ati «Dore hari abantu batatu bagushaka. 20Manuka rero ujyane na bo nta kugingimiranya, kuko ari jyewe ubohereje.» 21Petero aramanuka asanga ba bantu, maze arababwira ati «Uwo mushaka ni jye. Muragenzwa n’iki?» 22Baramusubiza bati «Twatumwe n’umutegeka w’abasirikare witwa Koruneli, umuntu w’intungane, utinya Imana kandi agashimwa n’umuryango wose w’Abayahudi. Yabwiwe rero n’umumalayika mutagatifu kugutumira, kugira ngo yumve ibyo umubwira.» 23Nuko Petero abinjiza mu nzu, arabacumbikira.
Bukeye, arahaguruka ajyana na bo, aherekejwe na bamwe mu bavandimwe b’i Yope. 24Ku munsi ukurikiyeho, Petero agera i Kayizareya, asanga Koruneli abategereje, yatumiye bene wabo n’incuti ze z’amagara. 25Petero ngo ajye kwinjira, Koruneli aramusanganira agwa hasi imbere ye aramupfukamira. 26Nuko Petero aramuhagurutsa, amubwira ati «Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.» 27Nuko yinjirana na Koruneli baganira, asanga hateraniye abantu benshi, 28maze arababwira ati «Muzi ko ku Muyahudi bibujijwe kugirana umubano cyangwa se umushyikirano n’abanyamahanga. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu n’umwe nkwiriye kunena cyangwa ngo mwite uwahumanye. 29Ni na cyo cyatumye untumira nkaza ntashidikanya. None rero ndashaka kumenya impamvu yatumye untumira.»
30Koruneli arasubiza ati «Hashize iminsi itatu, icyo gihe nari mu nzu yanjye nsenga, hari nko ku isaha ya cyenda y’amanywa. Uwo mwanya, umuntu wambaye imyenda irabagirana ahagarara imbere yanjye, 31maze arambwira ati ’Koruneli, isengesho ryawe ryakiriwe n’ubuntu bwawe buribukwa mu maso y’Imana. 32Wohereze rero abantu i Yope, utumire Simoni uhimbwa irya Petero aze hano. Acumbitse mu rugo rwa Simoni w’umukannyi, iruhande rw’inyanja’. 33Mpera ko rero ngutumaho, nawe ugize neza kuko uje. None ubu dukoraniye imbere yawe, kugira ngo twumve icyo Nyagasani yagutegetse kutubwira cyose.»
Inyigisho ya Petero kwa Koruneli
34Nuko Petero aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, 35ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. 36Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. 37Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. 38Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we. 39Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, 40ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; 41atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye. 42Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; 43abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»
Roho Mutagatifu amanukira ku banyamahanga
44Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose. 45Nuko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga. 46Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati 47«Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi, kandi na bo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?» 48Nuko ategeka ko bababatiza mu izina rya Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike.
Currently Selected:
Ibyakozwe 10: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.