Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani.