YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 2 5

5
1Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana#5.1 yubatswe n’Imana: ubu buzima bw’umubiri ugenewe gupfa, Pawulo arabugereranya n’icumbi ry’akanya gato cyangwa se n’umwenda umuntu yambaye. Tugomba kureka iryo cumbi cyangwa se tukiyambura wa mwenda, ngo tujye gutura mu ngoro yo mu ijuru, aho tuzambarira umwambaro w’ikuzo, ni ukuvuga umubiri wazutse (reba 1 Kor 15,44–45).. 2Tukaba rero duhangayikishijwe no kwifuza cyane igihe tuzatungira hirya y’ubu buzima, iwacu ho mu ijuru, 3niba ariko dusanganywe umwambaro aho kuba dutumbuje#5.3 aho kuba dutumbuje: kugira ngo umuntu yemerwe mu ngoro y’ijuru, agomba «gusanganwa umwambaro» ari byo kuvuga kurangwa n’ibikorwa byiza; naho kuba atumbuje bivuga kutabigira. Icyakora, ayo magambo ya Pawulo ntiyumvikana neza; hari n’abayasobanura ku bundi buryo: «gusanganwa umwambaro, kuri bo byavuga kuzaba ukiriho igihe Kristu azagaruka mu ikuzo, naho «gutumbuza» byavuga gutandukana n’umubiri ari byo gupfa.. 4Koko rero twebwe abakiri muri uyu mubiri, turaganya dushenguka, kuko tudashaka kuwucuzwa, ahubwo twifuza kuwambikirwaho kugira ngo uwo mwambaro w’akanya gato, uduhindurirwemo uw’ubuzima. 5Bityo, Imana, yaduteganyirije ibyo, yabaye iduhaye Roho Mutagatifu ho umuganura.
6N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani. 7— Kuko ubu tugendera mu kwemera, tutayobowe n’uko tubona neza. — 8Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani. 9Twaba muri uyu mubiri, cyangwa twawimukamo, icyo tugambiriye ni uko tumushimisha. 10Kuko twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi.
Imana yiyunze n’abantu muri Kristu
11Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho. 12Ntitugiye kongera kubishinganaho, ahubwo turashaka kubaha uburyo bwo kutwishimira, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibihenda amaso, ariko bidafite ishingiro mu mutima. 13Niba twaragaragaweho n’ibisazi, twabigiriye Imana; niba kandi twarashyize mu gaciro, ni mwebwe twabigiriye. 14Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. 15Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
16Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu#5.16 kumumenya ku buryo bw’abantu: Pawulo ntashaka kuvuga ko we ubwe yigeze amenya Yezu akiri ku isi, ahubwo arashaka kuvuga ko mbere y’ihinduka rye yamuciraga ibintu bibi byinshi, none ubu ko amuzi abikesheje urumuri ruturuka ku Mana., ubu ntitukimumenya dutyo. 17Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. 18Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu; nyuma idushinga umurimo w'ubwiyunge. 19Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo. 20Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n'Imana ! 21Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.

Currently Selected:

Abanyakorinti, iya 2 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in