Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo.