Abanyakorinti, iya 2 4
4
Ibyiza by’Imana bitwawe n’abanyantegenke
1Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege. 2Ni yo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindagura Ijambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana. 3Nyamara, niba Inkuru Nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama, 4n’abemeragato imana y’iyi si#4.4 imana y’iyi si: ni Sekibi (reba Ef 2,2; 1 Kor 2,6); ubusanzwe Pawulo amwita umugenga w’iyi si (reba kandi Lk 4,6; Yh 12,31; 16,11). yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana. 5Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu. 6Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima».#4.6 mu mwijima : reba Intangiriro 1,3. ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.
7Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa#4.7 utubindi tumeneka ubusa: muri iki kigereranyo Pawulo arashaka kuvuga ko abogeza Inkuru Nziza batagomba kwikuza no kwiyemera. Koko, bo ni abanyantege nke cyane, nyamara ubutumwa bamamaza bushobora guhindura benshi, kuko buturuka ku Mana ubwayo., bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa. 8Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; 9turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. 10Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. 11N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa. 12Twebwe ariko urupfu ruratubungamo#4.12 urupfu ruratubungamo: intumwa ziritanga, kugeza n’aho zakwemera gupfa kugira ngo zirusheho guha abakristu ubuzima bwa roho., naho muri mwe ubuzima ni bwose.
13Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza».#4.13 kwamamaza: zaburi 116,10. natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. 14Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. 15Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.
Ntidushavuzwa n’urupfu kuko twizeye kuzuka
16Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsi. 17Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho. 18Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 2 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.